Israel Mbonyi yizihirije isabukuru mu ifatwa ry’amashusho ya Album agiye gushyira hanze

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yizihirije isabukuru y’amavuko mu gitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri Album ye nshya.

Israel Mbonyi yashimishije abitabiriye igitaramo cye
Israel Mbonyi yashimishije abitabiriye igitaramo cye

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 muri Intare Conference Arena, aho amashusho yafatirwagamo azaba agize indirimbo zizajya kuri Album ye ya Gatanu yise “Nk’Umusirikare.”.

Ku rubyiniro, Israel Mbonyi yafashijwe n’abaririmbyi batandukanye barimo Umukobwa umaze kwandika izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse umaze igihe amufasha ku rubyiniro, Peace Hoziyana cyangwa se bazi ku izina rya Peace Hozy n’abandi.

Umuhanzikazi Peace Hozy amaze igihe afasha Israel Mbonyi ku rubyiniro
Umuhanzikazi Peace Hozy amaze igihe afasha Israel Mbonyi ku rubyiniro

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Israel Mbonyi yashimye Imana yamugiriye icyizere ikamuhamagarira umurimo wayo ndetse ko umunsi we w’amavuko umwibutsa ineza Imana yamugiriye.

Abitabiriye iki gitaramo bari barahawe ubutumire
Abitabiriye iki gitaramo bari barahawe ubutumire

Yagize ati: "Ndashima Imana ko yangiriye icyizere ikanshinga umurimo wayo, Ndashima Ko ngikomeje gukora icyo yandemeye kuri Byi si. buri tariki 20.05 inyibutsa ineza y’Imana kuri njye, inyibutsa amahirwe n’umugisha nagize kumenya Christo, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose."

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera ku 1000 kuko abacyitabiriye bari barahawe ubutumire. Muri abo harimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam n’abandi.

Ubwo yari arangije kuririmba zimwe mu ndirimbo zigize Album ye, abakunzi b’indirimbo ze bamutunguriye ku rubyiniro bamuzanira umutsima (Cake) bamwifuriza isabukuru y’amavuko.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo uyu muhanzi yizihiza isabukuru y’amavuko ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka