Chriss Eazy yerekeje i Burundi
Umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina rya Chriss Eazy, kuri ubu ari kubarizwa i Burundi aho ari mu mushinga wo gusoza indirimbo yakoranye na Kirikou Akili.

Chriss Eazy usanzwe ubarizwa muri Giti Business Group, bivugwa ko amaze iminsi mu Burundi aho afite indirimbo ari gukorana n’umwe mu bahanzi bahagaze neza kandi bakunzwe muri icyo gihugu, Kirikou Akili.
Mu Burundi, Chriss Eazy ari kumwe n’itsinda ririmo Junior Giti, usanzwe umureberera inyungu, Dylan Kabaka ufatanya na Junior mu gusobanura filime ndetse na Samy Switch uyobora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
Amafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza ko uyu muhanzi yajyanye na Producer Irasubiza Prince Moise uzwi nka Prince Kiiz usanzwe ukorera muri Country Records ari na we wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Chriss Eazy na Kirikou indirimbo bari gukorana ndetse igana ku musozo, bivugwa ko bayise ‘Lala’ ndetse Video yakozwe na Sam Switch na John Elarts wo mu Burundi.
Ni ubwa mbere, aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo.
Kirikou Akili, yari aherutse guhurira mu ndirimbo ‘Inzoga n’Ibebi’ na Bruce Melodie ndetse na Double Jay, ndetse kandi yakoranye na Kivumbi King indirimbo bise ‘Yalampaye’.
Ohereza igitekerezo
|