Umuyobozi mushya w’Ingabo za Kenya ziri muri Congo arashima ibyagezweho n’Ingabo za EAC

Major Gen. Aphaxard Muthuri Kiugu, uherutse gutangira imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za Kenya ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashima ibyagezweho n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Regional Force - EACRF), akizeza ko azanye ubunararibonye mu bijyanye no kuyobora Ingabo ziri mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro.

Maj. Gen. Kiugu, Umuyobozi mushya w'ingabo za Kenya ziri muri RDC
Maj. Gen. Kiugu, Umuyobozi mushya w’ingabo za Kenya ziri muri RDC

Uwo Muyobozi mushya, aje asimbura kuri uwo mwanya Major Gen. Jeff Nyagah, wahoze ayobora izo ngabo nyuma akegura kuri uwo mwanya, avuga ko ari ku mpamvu z’umutekano we.

Akigera i Goma, Major Gen. Kiugu yakiriwe na Brigadier Gen. Emmanuel Kaputa, Umuyobozi wungirije w’izo ngabo ( Deputy Force Commander) ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza, Brigadier Gen. Ndorarigonya Gregoire, ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi n’ibikoresho muri izo ngabo, Brigadier Gen. Michael Kibuye, Umuyobozi mukuru w’izo ngabo (Chief of Staff), n’abandi bagenzi be batandukanye.

Mu ijambo rye, uwo muyobozi mushya, yashimye ibyagezweho n’ingabo zihuriweho za EAC, kuva zakoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Kwezi k’Ugushyingo 2022.

Mu byo izo ngabo zagezeho, harimo kuba zarasubije inyuma umutwe wa M 23, ukava mu duce wari wamaze gufata, n’ibindi bikorwa zakoze birimo kurinda Abasivili, no kubafasha kugezwaho imfashanyo.

Yasabye abayobozi b’ingabo gukomeza gusangira ubunararibonye mu rwego rwo kugira ngo uwo mutwe w’ingabo zihuriweho mu Karere ushobore kugera ku ntego zawo.

Yagize ati, “Ndi hano kugira ngo nubakire ku byagezweho na Major General Jeff Nyagah, kandi uko nabibonye, mwarakoze cyane ku buryo bukomeye. Gusa haracyari amasomo dushobora kwigira ku byahise, kugira ngo bidufashe kuvugurura imikorere yacu no kugera ku byo twifuza”.

Yongeyeho ati “Nizera ko ari byiza gukorana no gukorera hamwe nk’ikipe imwe, kandi ndashaka kwibutsa buri muntu muri twe ko duhujwe no kuba turi abaturage ba EAC, bafite intego imwe yo kugarura amahoro ku baturage b’Iburasirazuba bwa DRC bugarijwe n’ikibazo cy’umutekano mukeya.”

Uwo muyobozi mushya yashimye Abayobozi b’ibihugu bya EAC ku cyemezo bafashe cyo gushyiraho umutwe uhuriweho w’ingabo zo mu bihugu bya EAC , ndetse ashimira na Guverinoma ya Congo kuba yarashyigikiye icyo cyemezo, mu rwego rwo gushaka umuti wo kugarura amahoro .

Yasabye buri wese kudatezuka ku ntego no gukomeza gushyira imbaraga mu rugamba barimo kugeza ubwo bazakura M23 mu bice byose yafashe nk’uko byemejwe mu masezerano y’i Luanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka