Urubyiruko rwifuza ko inyigisho ku buzima bw’imyororokere mu nsengero zatangwa uko ziri

Urubyiruko rusengera mu madini n’amatorero atandukanye rwifuza ko inyigisho zitangirwa mu nsengero ku buzima bw’imyororokere, zajya zitangwa uko ziri, kuko kuzica ku ruhande bituma batamenya ingaruka bashobora guhuriramo na zo.

Ibiganiro byibanze ku kwigisha urubyiruko ku buzima bw'imyororokere no kwirinda inda zitateguwe
Ibiganiro byibanze ku kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitateguwe

Ibi babitangaje tariki 19 Gicurasi 2023, mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku nyigisho zihabwa urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’inda zitateguwe, cyari gihuje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi (UNESCO), abahagarariye amadini, n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’urubyiruko ndetse n’abagore, yaba iza Leta, n’imiryango itari iya Leta.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko n’ubwo bakunda kujya mu nsengero ariko ubutumwa buhatangirwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere budatangwa nk’uko bikwiye, kubera ko uretse kubwirwa ko gusambana ari icyaha, kandi ugikoze azajya mu muriro, badasobanurirwa neza ingaruka uwishoye mu busambanyi ashobora guhiriramo na zo, zirimo gutwara inda zitateguwe, guhagarika ishuri, ugasanga batagirwa inama yo kwirinda SIDA bakoresheje uburyo burimo agakingirizo ku bananiwe kwifata.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'urubyiruko ndetse n'abagore
Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’urubyiruko ndetse n’abagore

Jessica Nyambo ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ibyo biganiro. Yavuze ko urubyiruko rugira isoni zo kubaza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kubera gutinya ko bashobora kubita indaya, n’andi mazina atari meza, kuko n’inyigisho zitangirwa mu nsengero ntabwo zibyibandaho cyane.

Ati “Amatorero cyangwa abanyamadini bigisha gusenga, kwihana, gukizwa, ariko ntabwo bigisha ku bijyanye n’imyororokere ngo babyibandeho cyane babihe umwanya, ahubwo batwigisha ko nidusambana turi burimbuke, tuzabura ijuru, tuzajya mu muriro.”

Akomeza agira ati “Ntabwo mumwigishije uko bikwiye, kubera ko nta makuru ahagije abifiteho ejo arasambanye, kubera gutinya ko muri abakirisitu akuyemo iyo nda, si ibyaha bibiri? Kuko arasambanye aranishe, mu gihe wari kumuha umurongo w’uburyo yakwitwara. Ntekereza ko amatorero mwakabyizeho mukagira umunsi mugena mwajya mwicara hamwe n’urubyiruko mukabigisha mukababwira uko byagenda.”

UNESCO ifite umushinga yatangije mu Rwanda witwa Our lives, Our Rights, Our Lives, Our Future, ugamije kurwanya Sida, Ihohoterwa rishingiye mu miryango ndetse n’inda zitateganyijwe kugira ngo umuryango nyarwanda urusheho gutera imbere, ukaba ushyirwa mu bikorwa binyujijwe mu yindi miryango itari iya Leta.

Rafiki Justin avuga ko ikibazo gihari gikomeye ari uko ababyeyi bagitinya kwigisha abana ubuzima bw'imyororokere kubera ko batinya ko bashobora gukurizamo izindi ngeso mbi
Rafiki Justin avuga ko ikibazo gihari gikomeye ari uko ababyeyi bagitinya kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere kubera ko batinya ko bashobora gukurizamo izindi ngeso mbi

Rafiki Justin Nsabimana ni umuyobozi w’umuryango nyarwanda udaharanira inyungu witwa ‘Happy Family Rwanda Organisation’ wibanda ku iterambere ry’urubyiruko binyuze muri gahunda zitandukanye, ukaba uri mu miryango ishyira mu bikorwa umushinga wa UNESCO. Avuga ko uyu munsi imbogamizi zihari ari uko ababyeyi batarimo gushaka kuganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kubera ko batinya ko bashobora gukurizamo indi mico mibi.

Ati “Binyuze muri iyi gahunda turimo gukangurira urubyiruko n’ababyeyi kugira ngo izo mbogamizi ziri mu muryango nyarwanda zibe zavaho, ababyeyi na bo batinyuke kuba bakwegera abana bakabaganiriza ibijyanye n’ibyo. Ubumenyi bw’abana nibwiyongera buvuye mu babyeyi, ku mashuri, bisobanuye ko hari umusanzu munini ushobora kuzagaragara mu kugabanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu na SIDA muri rusange.”

Sheikh Ismael Maniriho avuga ko bikwiye ko abanyamadini badaca ibintu ku ruhande, ahubwo bagatanga inyigisho bavuga ibintu uko biri
Sheikh Ismael Maniriho avuga ko bikwiye ko abanyamadini badaca ibintu ku ruhande, ahubwo bagatanga inyigisho bavuga ibintu uko biri

Sheikh Ismael Maniriho ni umuyobozi ushinzwe ibwirizabutumwa n’imigenzo y’idini mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Avuga ko bakwiye gushyira hamwe nk’abanyamadini bagakumira ndetse bakanahagarika burundu ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato.

Ati “Tugiye gufata ingamba zihamye zo kuvuga ibintu uko biri, niba ari ubusambanyi tubyite ubusambanyi, gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mutabyemeranyweho tukabyigisha muri ubwo buryo. Izo ngamba tugomba kuzifata nk’abanyamadini tukavuga ibintu mu mazina yabyo, ndetse tukigisha buri wese guhera kuri ya myaka 7 kugera kuri 13. Uwo mwana aba agomba kwegerwa, hakabaho umwihariko wo kwegera abana b’abakobwa no kubigisha ibyerekeranye n’imyororokere igihe batangiye kujya mu mihango ya buri kwezi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Aline Umutoni, avuga ko kuvuga ibintu mu mazina yabyo atari byo by’ingenzi cyane, ahubwo ko buri wese akwiye kureba uruhare rwe.

Aline Umutoni wo muri MIGEPROF yagaragaje ko buri wese akwiye kugaragaza uruhare rwe mu kurinda abangavu ibibazo bahura na byo
Aline Umutoni wo muri MIGEPROF yagaragaje ko buri wese akwiye kugaragaza uruhare rwe mu kurinda abangavu ibibazo bahura na byo

Ati “Uruhare rwa buri wese rufite uruhare runaka ndetse n’igisubizo bizana ku kibazo twarimo tuganiraho. Twareka buri wese akagira uruhare rwe, aho kugira ngo tuvuge ko kuvuga ibintu mu mazina yabyo bishobora no kugaragara rimwe na rimwe nko gushishikariza ibyaha kuba, aho kugira ngo bibe kubikumira. Buri wese nagire uruhare rwe niba urubuga afite rumwemerera kugira imvugo runaka akoresha yayikoresha ariko ikaza ikumira cyangwa se itanga igisubizo kurusha uko igaragara nk’ishishikariza ikibi gukomeza gukorwa.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abangavu barenga 52,885 batwaye inda zitateguwe mu myaka ibiri n’amezi umunani, uhereye mu mwaka wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka