Ikigo Irembo Ltd cyatangije gahunda ya #Byikorere ifasha abantu kwisabira serivisi za Leta mu buryo bworoshye

Muri gahunda yo gushishikariza abaturarwanda kwiha serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo, hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Byikorere’ mu rwego rwo gufasha abaturage kwisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga.

Abaturage bigishijwe ikoreshwa rya gahunda ‘Byikorere'
Abaturage bigishijwe ikoreshwa rya gahunda ‘Byikorere’

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Burera ku itariki 19 Gicurasi 2023, aho Irembo Ltd nk’ikigo cy’ikoranabuhanga gishinzwe kunoza imitangire ya serivisi za Leta, cyishimiye gutangiza ubu bukangurambaga bwa ‘Byikorere’.

‘Byikorere’ ni gahunda igiye kuruhura abaturage mu kubona serivisi za Leta, aho bakoreshaga umwanya wabo bakagombye kubyaza umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi, bajya gushaka izo serivisi rimwe na rimwe bakahatinda kubera ubwinshi bw’abazisaba, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, Israël Bimpe.

Yagize ati “Icyo tugamije nk’Irembo, iyo twakoranye na Leta kugira ngo serivisi zayo zishyirwe mu ikoranabuhanga, ikiba kigamijwe ni uko izo serivisi zikoreshwa. Ni yo mpamvu twatangije ubukangurambaga nka ‘Byikorere’ kugira ngo niba harashyizweho gahunda ya Leta ivuga ngo serivisi zose zigomba kujya mu ikoranabuhanga, bigabanye imirongo, bigabanye ruswa binagabanye gusiragizwa ndetse no kugenda igihe kirekire abaturage bajya gusaba serivisi”.

Umuyobozi w'Irembo ni umwe mu bahuguye abaturage kuri gahunda ya ‘Byikorere'
Umuyobozi w’Irembo ni umwe mu bahuguye abaturage kuri gahunda ya ‘Byikorere’

Arongera ati “Ni n’umwanya wo kubwira abaturage ko n’udafite Internet cyangwa Telefone, agira icyizere mu ikoranabuhanga, amenya serivise agiye gusaba iyo ari yo, amenye igiciro cyayo n’ugiye kumufasha amufashe azi neza icyo bagiye kumufasha”.

Kuba iyo serivisi ya ‘Byikorere’ yatangiriye mu Karere ka Burera, ni uko Akarere kashimwe mu mihigo y’uko uturere tugenda twitwara mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga, n’uburyo abaturage bisabira serivisi z’irangamimerere n’izitangirwa mu nzego z’ibanze, ariko bakaba bakiri hasi mu ikoranabuhanga.

Urubuga rwa Irembo rugiye kuzenguruka Igihugu cyose mu gihe cy’amezi 12, bigisha abaturage uburyo bwo kwiha serivisi zitangwa na Irembo.

Mu muhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga wabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ubwitabire bwari hejuru, aho abaturage bagaragaje inyota yo kumenya uburyo serivisi bakenera bajya bazikorera batabanje kwiyambaza abandi.

Bamwe muri abo baturage baganiriye na Kigali Today, nyuma yo kwigishwa uburyo basaba serivisi za Leta bakoresheje telefoni bahereye kuri *909#, abenshi bavuze ko basobanukiwe neza gahunda ya ‘Byikorere’.

Abanyaburera bishimiye gahunda ya ‘Byikorere'
Abanyaburera bishimiye gahunda ya ‘Byikorere’

Umwe muri bo witwa Bangiriyinama Alphonsine yagize ati “Nabifashe neza, banyeretse uburyo bwo kwikorera serivisi zo gukuzamo uwigendeye (uwapfuye), serivisi za Mituweli na serivisi zo gukura amafaranga kuri telefoni, byanyoroheye cyane”.

Arongera ati “Imbogamizi nahuraga na zo ni ukwirirwa mpagaze ku babinkorera mu mwanya nakagiye ku kazi, ugasanga baguhaye zero nkatwe dukora muri VUP, mu gihe wakagiye mu murima wawe ukica uwo munsi ndetse rimwe na rimwe ugataha bidakunze ukazagaruka. Ubu nabifashe neza nanabyanditse ku gapapuro ngiye gutaha mbyigishe n’abandi duturanye”.

Undi muturage witwa Nteziyaremye Jean Baptiste ati “Icyo nungutse, menye ko mu mwanya twakoreshaga tujya kwaka serivisi ku bakozi b’Irembo tugiye kujya tubyikorera. Ubu ngiye kujya niyishyurira mituweli mu gihe niyambazaga Mudugudu cyangwa nkajya ku mukozi w’Irembo bikantwara umwanya munini n’amafaranga. Abaturanyi banjye batageze hano ngiye kubigisha iyi gahunda nziza ya Byikorere”.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, na we yashimye gahunda ya ‘Byikorere'
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, na we yashimye gahunda ya ‘Byikorere’

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko n’ubwo Akarere ka Burera kari ku mwanya wa mbere mu gukoresha Irembo aho bari hejuru ya 95%, gahunda ya ‘Byikorere’ idahagaze neza, aho Akarere ka Burera kari ku mwanya wa 28.

Avuga ko ubwo bukangurambaga bwa ‘Byikorere’ hari icyo buje gufasha abaturage, mu kurushaho gukoresha neza igihe.

Ati “Bigiye gufasha abaturage gukoresha wa mwanya bajyaga batakaza bakora ingendo bajya gushaka umukozi w’Irembo, azajya abikora ari mu rugo atetse, ari kwita ku bana, ari gukora isuku yo mu rugo, agiye kujya abyikorera mu minota itarenze ibiri”.

Arongera ati “Duhereye ku mwitozo wakorewe ahangaha, abenshi bagaragaje ko babyumvise, hari n’abo tuvuye aha bishyuye Mituweli babyikoreye kuri telefone zabo”.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, wasabye abaturage kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa ku ikoranabuhanga mu bya serivisi zitangwa binyuze ku rubuga rw’Irembo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, na we yitabiriye ubu bukangurambaga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, na we yitabiriye ubu bukangurambaga

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yahaye agaciro ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi zikomeye zifasha Igihugu mu iterambere rirambye, no kurushaho gufasha Abanyarwanda n’abaturarwanda kubona serivisi zinoze kandi zihuse, aho yemeza ko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Irembo Ltd bari muri gahunda yo gufasha abaturage koroherezwa gutunga telefoni ziborohereza kubona serivisi z’ikoranabuhanga.

Serivisi zitangwa hifashishijwe Irembo, ziragera ku 100, aho zimwe zidasaba kwifashisha Interineti.

Buri munsi mu Rwanda abasaba serivisi z’Irembo bararenga ibihumbi makumyabiri (20,000). Kuva urubuga Irembo rwatangira muri 2014, serivisi zimaze gusabirwa kuri urwo rubuga zirarenga Miliyoni 20, ibigo bya Leta bikorana na Irembo bikaba birenga 20.

Nk’uko ubuyobozi bw’Irembo bubivuga, muri rusange intego z’Irembo ni uko buri muturarwanda wese yakwegerezwa serivisi za Leta kandi akazibona adakoze urugendo.

Gahunda ya ‘Byikorere’ ni intambwe nziza izatuma aho u Rwanda rugana harushaho kuba heza, no gufasha Leta kugeza ku baturage serivisi zinoze.

Andi mafoto:

Abaturage banyuzwe
Abaturage banyuzwe
Abaturage ngo ntibazongera kugorwa no gusaba serivisi za Leta
Abaturage ngo ntibazongera kugorwa no gusaba serivisi za Leta
Intore mu ikoranabuhanga (Digital Ambassadors) ni abakozi b'Irembo bagiye gufasha abaturage guhugukirwa na gahunda ya ‘Byikorere'
Intore mu ikoranabuhanga (Digital Ambassadors) ni abakozi b’Irembo bagiye gufasha abaturage guhugukirwa na gahunda ya ‘Byikorere’
Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry'ubukangurambaga bwa ‘Byikorere'
Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry’ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka