Umuraperi Bushali agiye gukora ibitaramo bizenguruka u Burayi

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, nibwo yerekeje ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo.

Bushali (wambaye indorerwamo) na Slum Drip wari wamuherekeje ku kibuga cy'indege
Bushali (wambaye indorerwamo) na Slum Drip wari wamuherekeje ku kibuga cy’indege

Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana ya Kinyatrap, uru rugendo agiriye ku mugabane w’i Burayi avuga ko ari rwo runini akoze, ariko kandi yiteze ko azarugiriramo umugisha.

Biteganyijwe ko mbere y’uko Bushali atangira ibitaramo, azitabira Festival izabera mu mujyi wa Lille mu Bufaransa, nyuma yaho akorere ibitaramo i Paris mu Bufaransa, akomereze mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse no muri Pologne.

Uretse ibitaramo bizenguruka u Burayi, ibindi bimujyanye harimo na gahunda yo kurangiza imwe mu mishinga yo kuri Album, yise ‘Full Moon’, arimo kwitegura gushyira hanze.

Bushali yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aherekejwe na Slum Drip babana mu itsinda rya Kinyatrap.

Uyu muraperi watangiye umuziki kuva muri 2013 nk’uko yabitangaje, amaze gusohora Alubumu eshatu zirimo ‘Nyiramubande’, ‘Ku Gasima, ‘!B!HE B!7’ ndetse n’iya kane yitegura gushyira hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka