Kenya: Perezida Ruto yahagaritse ku kazi abakozi ba Leta 27

Perezida wa Kenya, William Ruto, yahagaritse ku kazi abakozi ba Leta 27 kubera ikibazo cy’isukari itujuje ubuziranenge yinjiye mu gihugu cya Kenya mu 2018.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri icyo gihugu (Kenya Bureau of Standards - KEBS) bari mu bagize uruhare muri iyo dosiye y’isukari.

Perezida wa Kenya, William Ruto
Perezida wa Kenya, William Ruto

KEBS yemeje ko imifuka y’isukari ibihumbi makumyabiri (20.000) y’ibiro 50 umwe umwe, itujuje ibisabwa kugira ngo ibe yanyobwa n’abantu, nyuma itegeka ko bigomba kwangizwa ndetse uwabyinjije mu gihugu akaba ari we wishyura ibisabwa yaba ari ukugira ngo iyo sukari itwikwe cyangwa se itabwe.

Nyuma gato byaje kwemezwa ko iyo sukari yakorwamo ikinyabutabire cya ‘ethanol’ gikoreshwa mu nganda, igakorwa bikurikiranywe na KEBS ifatanyije n’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije muri Kenya (National Environment Management Authority - NEMA).

Guhindura iyo sukari ikavamo ethanol yagombaga gukorwa bihagarariwe n’ibigo bine, birimo na ‘Kenya Wines Agency’ na ‘Agro-Chemical and Food Company Limited (ACFC)’.

Icyakora ibyo byo guhindura iyo sukari ikavamo ethanol ngo ntibyakozwe, ahubwo isukari yagiye ijyanwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko igurishwa ku isoko rya Kenya.

Mu bagizweho ingaruka n’iyo sukari yajyanywe ku isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, harimo abanyeshuri 82 bo mu Kigo cy’ishuri cya ‘Sacred Heart Mukumu Girls’ giherereye ahitwa Kakamega.

Ushinze ubuzima aho muri Kakamega, Bernard Wesonga, yavuze ko uwo mubare w’abanyeshuri barwaye, wagaragaye mu cyumweru kimwe gusa ishuri rifunguye guhera ku itariki 8-14 Gicurasi 2023.

Muri abo 82, abagera kuri 22 bashyizwe mu bitaro bya St Elizabeth biri ahitwa Mukumu, abandi bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kakamega.

Mu bahagaritswe ku kazi na Perezida William Ruto kubera icyo kibazo cy’isukari itagenewe gukoreshwa n’abantu yagejejwe ku isoko rya Kenya, ni Umuyobozi mukuru wa KEBS, hamwe n’abandi bayobozi bakuru bakoranaga muri icyo kigo cy’ubuziranenge cya Kenya.

Iyo sukari yateje ikibazo yari ifite agaciro k’Amashilingi ya Kenya asaga Miliyoni 163 (asaga Miliyari imwe na Miliyoni 333 mu mafaranga y’u Rwanda).

Abandi bahagaritswe ku kazi kubera iyo dosiye y’isukari ni abo mu Kigo cy’imisoro cya Kenya (Kenya Revenue Authority), abo mu Kigo gishinzwe ibiribwa bituruka ku buhinzi (Agricultural Food Authority - AFA), abo mu rwego rw’Iperereza (DCI), abo muri Polisi y’Igihugu cya Kenya n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka