Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Perezida Paul Kagame yakoranye inama n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yahuye n’izo nzego z’umutekano ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, baganira ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu bikorwa binyuranye by’Igihugu.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Iyi nama yahuje Umukuru w’Igihugu n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, yabaye mu gihe mu Rwanda hateraniye inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

Iyi nama ihuje inzego zitandukanye z’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

n’abari ku gatebe ndabona batumiwe
big up

ayisha yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Abahe bavuge ?

Tutuba yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka