Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Tunisia yasezerewe
Amakipe ya APR VC y’abagore na REG VC y’abagabo ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball CAVB Club Championship, yose, yasezerewe atarenze kimwe cya kane (¼), inzozi zo kwegukana umudari zishyirwaho akadomo.

Ikipe ya REG VC ni yo yabanje gusezererwa itsinzwe n’ikipe ya JSCOA Volleyball Club yo mu gihugu cya Algeria amaseti 3-1 (25-19,22-25,28-26,25-17). Byahise bituma ijya gushaka imyanya myiza, bivuze ko bagombaga gukinira kuva ku mwanya wa 5-8 maze ku wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi bisasira Green Buffaloes yo muri Zambia bayitsinze amaseti 3-1.
Green Buffaloes ni yo yinjiye neza mu mukino maze itwara seti ya mbere itsinze REG VC ku manota 25-16. Muri seti ya kabiri ikipe ya REG VC yaje iri hejuru maze itsinda ikipe ya Green Buffaloes amanota 26-24, seti ya kane y’umukino na yo yongeye kwegukanwa n’ikipe ya REG VC ku manota 25-23 naho seti ya nyuma y’umukino, REG VC iyegukana ku manota 25 kuri 20.

Nk’uko imiterere y’iri rushanwa ibigena, nyuma yo gutsinda ikipe ya Green Buffaloes, REG VC isigaje umukino umwe ikina kuri iki Cyumweru ihatanira umwanya wa gatanu, n’ikipe ya AS Marsa Volleyball Club yo mu gihugu cya Tunisia.
Ku ruhande rw’ikipe ya APR WVC, ni yo yari itahiwe ku wa Gatanu mu mukino wa ¼, gusa na yo ntiyahiriwe kuko yatsinzwe n’ikipe ya Carthage Volleyball yo muri Tunisa amaseti 3-0 (25-14,25-19,25-16).

Ikipe ya APR WVC isigaje imikino ibiri aho igomba guhatanira gusoza ku mwanya mwiza hagati y’umwanya wa gatanu n’uwa munani (5-8) aho ibanza gukina na Nyong Et Kelle Volleyball yo muri Cameroon kuri uyu wa Gatandatu.



Ohereza igitekerezo
|
N’aho ndetse; nta ko batagize. Nk’iyo y’abagore yo ngirango abayizi mu Rwanda ni mbarwa.
No mu buhinzi umusaruro urabura kubera ko kubura ituburiro ry’umbuto.
Mu gihe cyose nta tegura ry’abakinnyi bato rikorerwa mu mashuri nk’uko kera byahoze muri Groupe Scolaire ya Butare, Petit Séminaire Karubanda, GS
Byimana, Christ Roi Nyanza n’ahandi nta bwo twategereza ko hari abakinnyi mu bihe bizaza. N’ubwo murabona ko ayo mashuri yose atari aya leta. Politique sportive à long terme ni iyo gutekerezwaho niba twifuza ko hari igihinduka.