Hari ibihugu byasabye abaturage babyo kwitwararika mu gihe bagiye muri Amerika

Ibihugu birindwi byagiriye inama abaturage babyo kwitwararika igihe bagiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuko hariyo ikibazo cy’umutekano gikomeye muri iyi myaka ya vuba. Ibyo bihugu New Zealand, Canada, Australia, u Bwongereza, u Bufaransa, Venezuela na Uruguay.

Izo mpungenge z’umutekano zivugwa n’ibyo bihugu, ngo zishingira ku kuba umubare w’abantu bapfa barashwe n’abantu batungurana bakarasa mu kivunge, ukomeje kuzamuka.

Mu cyumweru cya mbere cya Gicurasi 2023, abantu umunani bishwe barasiwe mu gace k’ubucuruzi k’ahitwa Dallas, ubwo umusore w’imyaka 33 yatunguranaga akarasa mu bantu, barindwi barakomera, mbere y’uko araswa n’Umupolisi na we agapfa.

Inkuru dukesha urubuga www.aol.com, ivuga ko mu cyumweru giheruka cya Mata 2023, muri Oklahoma, undi muntu wari warahamwe n’ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, yarashe umugore we aramwica n’abana be batatu, ndetse n’abandi bantu babiri b’inshuti zabo, mbere y’uko na we yirasa agapfa, nk’uko byasobanuwe na Polisi.

Iminsi ibiri gusa mbere y’uko uwo yica abo bantu, ngo hari undi mugabo warashe abaturanyi be batanu (5) Arabica, harimo n’umwana w’imyaka 9. Uwo yafashwe hashize iminsi myinshi ashakishwa.

Muri uyu mwaka wa 2023, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hamaze kuba ibikorwa byo kurasa abantu mu kivunge bisaga 200, nk’uko bitangazwa n’icyitwa ‘Gun Violence Archive’, aho bisobanurwa ko kurasa abantu mu kivunge, bivugwa iyo abantu bane (4) cyangwa barenga barasiwe ahantu hamwe, bagakomereka cyangwa se bagapfa, ariko muri abo bane ntihaba habariwemo uwarashe.

Uretse mu 2022, imibare yabaye nk’imanuka gato, ubundi guhera mu 2018, buri mwaka muri Amerika habarurwa ibikorwa byo kurasa abantu mu kivunge bisaga 100. Mu by’ukuri, buri mwaka mu myaka itatu ishize, habarurwaga ibikorwa nk’ibyo bigera kuri 600, bivuze hafi bibiri buri munsi.

Nubwo bimeze bityo, Amerika ikomeza kuvugwa ko iri mu bihugu bifite umutekano ku Isi, aho bivugwa ko atari cyo gihugu gikorerwamo ibyaha byinshi ugereranyije n’ibindi bitandukanye. Gusa aho muri Amerika, ngo niho ushobora gusanga umubare w’imbunda uruta uw’abantu, ukabona imbunda 120 ku bantu 100, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwiswe ‘Switzerland-based Small Arms Survey’.

Simon Hudson, Umwarimu mu by’ubukerarugendo muri Kaminuza ya Carolina y’Amajyepfo, aganira na Yahoo News yagize ati “Niba abantu bamenye ko nta mutekano baba bafite muri Leza zunze Ubumwe z’Amerika, ntibazaza kuhasura. Icyegeranyo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’ibihugu bitekanye hirya no hino ku Isi mu 2022, ‘The 2022 Global Peace Index’, cyashyize Leta zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya wa 129 mu bihugu 163, Amerika yaje imbere gato ya Brazil.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka