Ikirunga cya Nyamulagira cyagaragaye gisa nk’ikirimo kuruka

Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma cyagaragayeho umuriro nk’usanzwe waka mu gihe kirimo kiruka.

Ikirunga cya Nyamulagira cyegeranye n’ikirunga cya Nyiragongo gisanzwe kiruka cyerekeza mu mujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu.

Mu masaha y’umugoroba tariki 19 Gicurasi 2023 nibwo abatuye mu Mujyi wa Goma hamwe no mu bice by’Akarere ka Rubavu babonye umuriro hejuru y’Ikirunga cya Nyamulagira.

Ubuyobozi bw’ikigo cya OVG gishinzwe kugenzura ibirunga bya Nyiragongo na Nyamulagira. ku itariki 17 Gicurasi 2023 bwari bwatangaje ko ikirunga cya Nyamulagira kirimo kurukira imbere.

Bwagize buti "Turamenyesha abatuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zaho ko amahindura (ibyo ikirunga kiruka) arimo kwisuka mu Kirunga cya Nyamulagira gifite umurambararo w’ibirometero bibiri. Ni amahindura yerekeza mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru kandi ntiturabona ibihamya ko amahindura yarenze umunwa w’ikirunga."

Ubuyobozi bwa OVG butangaza ko n’iyo Nyamulagira yaruka yakwerekeza mu ishyamba rya Pariki y’Ibirunga ahantu hadatuwe.

Itangazo rya OVG ryashyizweho umukono na Prof Muhindo Adalbert, risaba abantu kwitwararika kurya imboga n’imbuto bitogeje neza, agasaba abantu kugirira isuku ibyo kurya bitewe n’imyotsi iva mu kirunga igera mu kirere igahinduka imicanga ikagaruka ku isi ikagwa ku bintu bitandukanye kandi harimo ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka