Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
Imiryango y’Abapasitoro 81 biciwe i Gitwe mu Karere ka Ruhango, iratangaza ko mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ababo bazize Jenoside, bagiye kubaka inzu ibumbiye hamwe amateka yabo.
Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi i Gitwe mu Murenge wa Kabagari, ahiciwe Abapasitoro 81 bari bahahungiye n’imiryango yabo yabanje kwicwa, bo bakaza kwicwa nyuma.
- Basobanuriwe ibice bitandukanye bizaba bigize inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bishwe
Muhayimana Charles uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Kabagari, avuga ko iyo nzu y’amateka izaba irimo ibice bitandukanye bigaragaza imibereho yabo mu gihe cya Jenoside, uko bishwe, n’amateka agaragaza ubutabera n’ibyakurikiyeho mu nzira y’isanamitima, n’ubumwe n’ubwiyunge.
Agira ati, “Hazaba harimo ibibumbano by’abo bapasitoro 81, uko bari babayeho mu cyumba bahungiyemo, ubwoba no kubunza imitima bamwe basoma Bibiliya abandi bahengereza mu madirishya, kugeza ubwo bagabwaho igitero bagapakirwa mu modoka bakabajyana kubica”.
Avuga kandi ko iyo nzu y’amateka izaba igaragaza ubuhamya bw’abajyanywe ku Gitovu muri Nyanza kuhicirwa, ubuhamya bw’uko bahageze n’uko bishwe bagahambwa, uko bakubitwaga, uko bongeye gutabururwa, icyumba cy’ubutabera, n’icyumba cy’imbamutima z’abo mu miryango yabo.
- Inzu Abapasitoro babagamo izaherwaho igirwa iy’amateka
Mu rugo rw’iyo nzu kandi hazaba hari ibiti 81 mu busitani bihagarariye buri umwe, utuyira duteyemo indabo zitandukanye 81, uruzitiro rushushanya inzira zitandukanye, hakazanakorwa kandi gahunda yo gusura amatorero y’abo bapasitoro, bari baturutse hirya no hino.
Muhayimana avuga ko imbanzirizamushinga mu kubaka iyo nzu y’amateka ikeneye ubushobozi bw’amafaranga, akaba asaba buri wese wakundaga abo bapasitoro n’abandi bafatanyabikorwa kwitanga ngo hazaboneke ubwo bushobozi.
Agira ati, “Niba tubasha kubaka amazu, tukagura amamodoka n’ibindi, tuzitange kugira ngo tuzagire ibyo dukora bizatuma dusiga Igihugu kiriho, cyane ko hazaba harimo n’ubutumwa bwa Guverinoma bugaragaza amagambo meza yubaka ya Perezida wacu, n’ubw’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda”.
Avuga ko kwica Abapasitoro n’imiryango yabo, ari ugutsindwa kw’Iyobokamana mu Rwanda, ariko kubibuka no kubungabunga amateka ya Jenoside ari uburyo bwo gutegura Igihugu cyiza kizubakwa n’abana b’Abanyarwanda.
- Bashyize indabo ku rwibutso
Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, Me Nyandwi Bernard, avuga ko kuba hari inzu y’amateka igiye kubakwa ikiyongera ku kubika amateka ya Jenoside, hakanewe ko n’abandi bagifite amakuru bakomeza kuyatanga.
Asaba cyane cyane Abakirisitu bizera Imana kugira uruhare mu gutanga ayo makuru, kuko ari bwo bazaba bagaragaje ko ari abana b’Imana koko, kandi kuyahisha bikaba ari ukwihemukira ubwabo haba ku bakoze Jenoside n’abafite andi makuru badatanga.
Agira ati, “Kuba ufite ibiganza biriho amaraso, ugafata Bibiliya ukajya gusenga, ariko ukaba utarasaba Imana imbabazi, birakwiye ko mu buryo bwo gusenga neza babohora abarokotse Jenoside bakabereka aho bashyize ababo kuko ni byo byabakomeza”.
Uwavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, na we yagaragaje ko abakoze Jenoside bakwiye gusaba imbabazi kugira ngo barokore ubugingo bwabo butazacirwaho iteka, kuko ibyo bakoze birenze iby’abantu bakwiye kuba bitwararika byanditse muri Bibiliya.
- Depite Edda Mukabagwiza yasabye Abakirisitu kongera kubaka ubumwe
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza, avuga ko kuba Abakirisitu barafashe iya mbere mu kwica abo basengana ari ikigaragaza ko koko Jenoside ari icyaha ndengakamere, bityo ko bakwiye kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bashenye.
Agira ati “Ubundi umukirisitu ntiyica. Kwitwa umukirisitu ntibisimbura ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse ubu bukaba buri kubakwa. Ni ngombwa gutera intambwe no kunyura mu nzira zishobora gutuma abantu bongera kwiyubaka, kuko usibye kuba abarokotse Jenoside baratanze imbabazi, abayikoze na bo bahawe ibihano bito, abandi barababarirwa”.
Avuga ko izo zose ari ingero zikwiye gufasha abantu gutera intambwe yo gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
- Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|