Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside

Imiryango y’Abapasitoro 81 biciwe i Gitwe mu Karere ka Ruhango, iratangaza ko mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ababo bazize Jenoside, bagiye kubaka inzu ibumbiye hamwe amateka yabo.

Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi i Gitwe mu Murenge wa Kabagari, ahiciwe Abapasitoro 81 bari bahahungiye n’imiryango yabo yabanje kwicwa, bo bakaza kwicwa nyuma.

Basobanuriwe ibice bitandukanye bizaba bigize inzu y'amateka y'Abapasitoro 81 bishwe
Basobanuriwe ibice bitandukanye bizaba bigize inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bishwe

Muhayimana Charles uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Kabagari, avuga ko iyo nzu y’amateka izaba irimo ibice bitandukanye bigaragaza imibereho yabo mu gihe cya Jenoside, uko bishwe, n’amateka agaragaza ubutabera n’ibyakurikiyeho mu nzira y’isanamitima, n’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati, “Hazaba harimo ibibumbano by’abo bapasitoro 81, uko bari babayeho mu cyumba bahungiyemo, ubwoba no kubunza imitima bamwe basoma Bibiliya abandi bahengereza mu madirishya, kugeza ubwo bagabwaho igitero bagapakirwa mu modoka bakabajyana kubica”.

Avuga kandi ko iyo nzu y’amateka izaba igaragaza ubuhamya bw’abajyanywe ku Gitovu muri Nyanza kuhicirwa, ubuhamya bw’uko bahageze n’uko bishwe bagahambwa, uko bakubitwaga, uko bongeye gutabururwa, icyumba cy’ubutabera, n’icyumba cy’imbamutima z’abo mu miryango yabo.

Inzu Abapasitoro babagamo izaherwaho igirwa iy'amateka
Inzu Abapasitoro babagamo izaherwaho igirwa iy’amateka

Mu rugo rw’iyo nzu kandi hazaba hari ibiti 81 mu busitani bihagarariye buri umwe, utuyira duteyemo indabo zitandukanye 81, uruzitiro rushushanya inzira zitandukanye, hakazanakorwa kandi gahunda yo gusura amatorero y’abo bapasitoro, bari baturutse hirya no hino.

Muhayimana avuga ko imbanzirizamushinga mu kubaka iyo nzu y’amateka ikeneye ubushobozi bw’amafaranga, akaba asaba buri wese wakundaga abo bapasitoro n’abandi bafatanyabikorwa kwitanga ngo hazaboneke ubwo bushobozi.

Agira ati, “Niba tubasha kubaka amazu, tukagura amamodoka n’ibindi, tuzitange kugira ngo tuzagire ibyo dukora bizatuma dusiga Igihugu kiriho, cyane ko hazaba harimo n’ubutumwa bwa Guverinoma bugaragaza amagambo meza yubaka ya Perezida wacu, n’ubw’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda”.

Avuga ko kwica Abapasitoro n’imiryango yabo, ari ugutsindwa kw’Iyobokamana mu Rwanda, ariko kubibuka no kubungabunga amateka ya Jenoside ari uburyo bwo gutegura Igihugu cyiza kizubakwa n’abana b’Abanyarwanda.

Bashyize indabo ku rwibutso
Bashyize indabo ku rwibutso

Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, Me Nyandwi Bernard, avuga ko kuba hari inzu y’amateka igiye kubakwa ikiyongera ku kubika amateka ya Jenoside, hakanewe ko n’abandi bagifite amakuru bakomeza kuyatanga.

Asaba cyane cyane Abakirisitu bizera Imana kugira uruhare mu gutanga ayo makuru, kuko ari bwo bazaba bagaragaje ko ari abana b’Imana koko, kandi kuyahisha bikaba ari ukwihemukira ubwabo haba ku bakoze Jenoside n’abafite andi makuru badatanga.

Agira ati, “Kuba ufite ibiganza biriho amaraso, ugafata Bibiliya ukajya gusenga, ariko ukaba utarasaba Imana imbabazi, birakwiye ko mu buryo bwo gusenga neza babohora abarokotse Jenoside bakabereka aho bashyize ababo kuko ni byo byabakomeza”.

Uwavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, na we yagaragaje ko abakoze Jenoside bakwiye gusaba imbabazi kugira ngo barokore ubugingo bwabo butazacirwaho iteka, kuko ibyo bakoze birenze iby’abantu bakwiye kuba bitwararika byanditse muri Bibiliya.

Depite Edda Mukabagwiza yasabye Abakirisitu kongera kubaka ubumwe
Depite Edda Mukabagwiza yasabye Abakirisitu kongera kubaka ubumwe

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza, avuga ko kuba Abakirisitu barafashe iya mbere mu kwica abo basengana ari ikigaragaza ko koko Jenoside ari icyaha ndengakamere, bityo ko bakwiye kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bashenye.

Agira ati “Ubundi umukirisitu ntiyica. Kwitwa umukirisitu ntibisimbura ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse ubu bukaba buri kubakwa. Ni ngombwa gutera intambwe no kunyura mu nzira zishobora gutuma abantu bongera kwiyubaka, kuko usibye kuba abarokotse Jenoside baratanze imbabazi, abayikoze na bo bahawe ibihano bito, abandi barababarirwa”.

Avuga ko izo zose ari ingero zikwiye gufasha abantu gutera intambwe yo gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka