Burna Boy yabanje gukina ruhago mbere yo kwamamara muri Muzika

Umuhanzi w’igihangange ku mugabane wa Afurika ukomoka muri Nigeria, Damini Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, yatangaje ko yayobotse umuziki nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru.

Burna Boy, ibi yabihishuye ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Umwongereza ufite inkomoko muri Nigeriya, Julie Adenuga.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku isi ndetse akaba umwe mu banyafurika begukanye ibihembo bya Grammy Awards yavuze ko yari umuhanga mu izamu.

Burna Boy yavuze ko n’ubwo yari umuhanga mu izamu ariko ajya guhagarika gukina umupira w’amaguru byatewe n’uko umwanya yakinagaho yumvaga ko utari ngombwa mu ikipe ko aramutse adahari bitahagarika ubuzima bw’ikipe.

Burna Boy yagize ati: “Nkunda umupira w’amaguru. Nari nzi gukina umupira ariko ikintu kibi cyane ni uko nari umuhanga mu izamu. Ni yo mpamvu nabihagaritse. Ntabwo numvaga ari ngombwa cyane.”

Yakomeje agira ati: “Numvaga nta kamaro bifite, kuko numvaga nta kenewe cyane mu kibuga kubera ko niyo ntari kuba mpari ikipe yari gutsinda. Ubwo rero sinifuzaga kurangiza ubuzima bwange gutya.”

Burna Boy amaze gusohora alubumu eshanu kuva yatangira urugendo rwe nk’umuhanzi ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Like To Party’ muri 2011.

Album ye ya kane yise ‘Twice As Tall’ yaje kuba iya mbere ndetse ari na yo yonyine y’umuhanzi ukomoka muri Nigeria wegukanye igihembo cya Grammy mu 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka