Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside

I Kigali kuri Katedarali St Michel, ku mugoroba tariki 20 Gicurasi 2023 hatuwe igitambo cya Misa yo gusabira imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, haturwa ibimenyetso bigaragaza imibereho yabarangaga mu miryango yabo bakiriho.

Marie Claire Gatayire yavuze ko mu Misa yo gusabira imiryango yazimye, bateguye amaturo yo gutura akubiyemo ubuzima babagamo mu miryango yabo ndetse anakubiyemo ibisobanuro n’ibisabisho byo kubatura Nyagasani.

Ati “Amaturo twagennye y’uyu munsi tugiye gutura afite ibisobanuro byihariye kuko n’ubundi uyu munsi iki gitambo kirihariye cyagenewe kuzirikana imiryango itararokotsemo n’umuntu n’umwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Aya maturo yazanywe n’abantu 15 nk’umubare ufite igisobanuro kuko mu ibarura umuryango GAERG wakoze ukarirangiza mu 2019 wasanze imiryango y’Abatutsi ibihumbi 15,593 yarazimye burundu nta wo kubara inkuru warokotse.

Ati “Turatura ikarita y’u Rwanda kuko nta musozi w’u Rwanda utaramenetseho cyangwa se utaranyoye amarasao y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994. Gutura iyi karita y’u Rwanda ni ikimenyetso cyo gusaba amahoro, ubumwe ubwumvikane ubudaheranwa, n’uburumbuke mu butaka, mu mirima, mu mazi n’amashyamba by’u Rwanda”.

Hatuwe Agapira k’Ibirere hazirikanwa abana bato n’urubyiruko rw’u Rwanda rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Banabasabiye kuruhukira mu mahoro y’Imana, inzozi zabo n’imiryango bari kuzubaka yarimbuwe itarubakwa.

Amwe mu maturo batuye
Amwe mu maturo batuye

Hasabiwe abana b’u Rwanda umugisha, ubwenge, umutima n’amaboko yabo ngo bibe indashyikirwa biheshe Imana ikuzo.

Hatuwe Urugori hazirikanwa abari n’abategarugori b’u Rwanda, hazirikanwa ubwenge, ubwiza n’ubwitonzi Imana yabahaye.

Ati “Turasaba Imana iduhoze agahinda n’ishavu tugira iyo tubibutse”.

Hatuwe Ingabo n’icumu hazirikanwa abasore n’abagabo b’intarumikwa barasaniraga u Rwanda baharanira amahoro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hatuwe n’Inkoni yitwazwa n’abageze mu zabukuru hazirikanwa abasaza n’abakecuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Bari abajyanama, inshuti n’icyitegererezo ku bana babo, imiryango inshuti n’abaturanyi babatura Imana kugira ngo ibakire Ijabiro.

Hatuwe amazi nk’ikimenyesto cy’Ubuzima ku mubiri no kuri roho kuko ashushanya Batisimu bahawe. Aya mazi bayatuye basabira imitima yakomerekejwe n’urwango igifite ishavu n’agahinda ngo Imana iyomore kandi iyikize maze Yezu umukiza ayuzuzemo urukundo, ineza n’ubutungane ayifuzamo.

Hatuwe amata nk’ikimenyetso cy’uburere bwiza, ubupfura n’uburumbuke Imana yahaye u Rwanda n’imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turatura indabo nk’ikimenyetso cy’ubwiza n’urukundo, turazitura tuzirikana imiryango yazimye kandi tuyereka urukundo twayikundaga kandi tukiyikunda kuko urukundo rudapfa, ruhoraho iteka. Baracyariho mu mitima yacu tuzahora tubakunda”.

Hatuwe Buji zishushanya urumuri rwa Kiristu, kuko Imana yivugiye iti “Urumuri nirwakire mu mwijima, izo Buji zikaba ari igihamya ko Yezu Kristu yazutse kandi akazazura n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Hatuwe Hositiya hazirikanwa ko Kirisitu ari umugati Nyabuzima kandi iyo Hositiya ikaba ari umubiri wa Kirisitu, ko Kiristu ari we wamanutse mu ijuru kugira ngo umuhabwa wese agire ubugingo buhoraho. Ati “ Hositiya turayitura dusabira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ati “Turatura na Divayi tuzirikana ko ari amaraso y’isezerano muri Kirisitu, abacu bishwe muri Jenoside tuzirikana ko bameshe amakanzu yabo mu maraso ya Kirisitu bavuye mu magorwa akaze, nibaturize mu bwami bw’Imana nibaturize mu bwami bw’Imana ubu n’Iteka ryose”.

Nkuranga Jean Pierre, Umuyobozi wa GAERG, yagize ati “ Abacu barishwe, imiryango yarazimye burundu ariko hari ikintu kimwe, twizera ko abacu bari mu biganza by’Imana”.

Nkuranga avuga ko mu gihe cya Jenoside abishwe bose bahuriye ku isengesho rimwe ryo kwambaza Nyagasani rigira riti “Isi iratwanze ariko turabizi neza ko wowe utaturekura utwakire mu biganza byawe. Ari abishwe ari abarokotse iryo sengesho bose bararivuze”.

Uretse gusabira abo mu miryango yazimye no kubibuka, wabaye n’umwanya mwiza wo gushima Imana yarokoye Abatutsi bicwaga, uba n’umwanya wo gushima Imana yashoboje Inkotanyi zikabasha kugira abo zirokora, ubu Abanyarwanda bakaba bafite ubuyobozi bwiza.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye gufata umwanya wo kwibuka imiryango yazimye mu rwego rwo kubasubiza agaciro.

Antoine Cardinal Kambanda atura igitambo cya Misa
Antoine Cardinal Kambanda atura igitambo cya Misa

Ati “Nitubakumbura intashyo tuzajya tuzinyuza kuri Yezu Christu, kandi tugomba guhanga uburyo bwo kubana na bo, no kubibuka tubinyujije mu masengesho yo kubasabira, na bo aho bari baradusabira imbere y’Imana. Ababyeyi, abavandimwe n’inshuti tuba twibuka, twemera ko badaheranwa n’urupfu”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko umuntu uvutsa undi ubuzima yibwira ko akemuye ikibazo aba yibeshya, kuko baba bazahurira mu rubanza rw’Imana.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko abarokotse badakwiye guheranwa n’agahinda, ahubwo ko bagomba gukomeza gutwaza gitwari kandi bagakomeza kubana n’ababo binyuze mu isengesho ndetse bagakomeza no kubasabira.

Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye miryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harya ngo mubaha imbabazi nababwira iki!! hafi yabakoze ibi ntibasibaga munsengero bamwe nuyumunsi bazijyana gusa bamenye ko urubanza bazahura narwo imbere yimana yo yonyine yaremye abishwe bazira uko baremwe

lg yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka