• Umuyobozi w

    Bweyeye: Imidugudu yarushanyijwe aho igeze mu iterambere

    Imidugudu igize umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi yarushanyijwe aho igeze yiteza imbere mu rwego rwo kurushaho gukangurira abaturage kumenya ibibakorerwa no kubigiramo uruhare rugaragara.



  • Nzahaha: Barasabwa kurushaho kuba maso mu kwicungira umutekano

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar arashimira abaturage b’akagali ka Murya mu murenge wa Nzahaha imbaraga bakomeje gushyira mu kwicungira umutekano, akabasaba ariko gukomeza kuba maso ntibirare kuko abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda bahora barekereje.



  • Abana b

    Rusizi: Abana b’abakobwa barishimira urubuga rwabashyiriweho

    Abana b’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi barishimira ko bashyiriwe ho n’ikigo cyabo aho bahurira bakaganira ku buzima bwabo bwaba ubw’imyororokere, imyitwarire y’umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi muri rusange.



  • Abitandukanyije n

    Rusizi: Abitandukanije n’abacengezi barasabwa kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano

    Abitandukanije n’abacengezi batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kwitandukanya n’ibikorwa byose byashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga amakuru ku wo ari we wese bakumva afite iyo migambi mibisha.



  • Amuli Barume Frank hamwe n

    Rusizi: Yafatanywe imbunda agiye kwambuka umupaka wa Rusizi ya mbere

    Umunyekongo witwa Amuli Barume Frank w’imyaka 24 yafatiwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere afite imbunda yo mu bwoko bwa Pisitori irimo n’amasasu yayo agiye ubwo yari avuye Uvira agiye i Bukavu.



  • Rusizi: Bafite impungenge ko Viza Kongo isaba izongera ubujura

    Abaturiye imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri iherereye mu karere ka Rusizi bafite impungenge ko kuba bakwa viza ngo babashe kujya muri Kongo bizatuma umubare w’abajura n’indaya wakomeza kwiyongera kubera kubura imirimo ibabeshaho.



  • Rusizi: Aricuza kuba yaremeye kubana n’umugabo atamuzi neza

    Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko aragira inama abakobwa yo kujya babanza bagashishoza mbere yo gusanga abasore babasaba kubana kuko cyane cyane mu mijyi abasore babeshya abakobwa ko bakora akazi keza bagerayo bagasanga ahubwo abo basore ntibagira n’aho baba.



  • Abana bakoze urugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize jenoside.

    Rusizi: Abana basabwe kwibuka biyubaha, ubwo hibukwaga bagenzi babo bazize Jenoside

    Abana bo mu karere ka Rusizi bakorewe umuhango wo kwibuka bagenzi babo baziza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baganirizwa ku mateka yaranze u Rwanda ari nayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ariko banibutswa uruhare rwabo mu kwiyubaha.



  • Abandi bajura bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

    Rusizi: Akandi gatsiko k’abajura katawe muri yombi

    Mu gihe hadashize n’iminsi ibiri hafashwe abajura batandatu bibye ibikoresho bitandukanye birimo na moto ya Paruwasi ya Nkanka mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 22/05/2014 hafashwe abandi bajura batandatu bafatanywe ibintu binyuranye bari baragiye biba bakabihisha mu nzu zabo.



  • Rusizi: Nyuma y’icyumweru kimwe abuze umurambo we watoraguwe mu kigunda

    Umusaza w’imyaka 51 y’amavuko witwa Munyaneza wo mu murenge wa Gitambi mu kagari ka Gahungeri yabuze tariki 17/05/2014, ubwo ngo yari ahamagawe n’umuntu ngo naze basangire inzoga saa kenda z’ijoro , nyuma yubwo ngo ntabwo yongeye kugaruka ari nabwo umuryango we tangiye kumushakisha.



  • Abayobozi b

    Rusizi: Barasabwa kurushaho kwegera abaturage babaha serivisi zinoze

    Ubushakashatsi ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyakoze ku bijyanye n’uko abaturage b’akarere ka Rusizi babona ibyo bakorerwa burasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka karere barushaho kwegera abaturage babaha serivisi zinoze kandi nabo baba bagizemo uruhare.



  • Aba bagabo batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu karere ka Rusizi bafite ibyo bacyekwaho kwiba.

    Rusizi : Batandatu bakurikiranyweho ubujura bwa moto n’ibikoresho byo mu rugo

    Kuri station ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye abagabo 6 bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo hamwe na moto ya Paruwasi gatulika ya Nkanka yakundaga gutwarwa na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi ari na we abaturage bayitirira.



  • Abayobozi batandukanye b

    Rusizi: Urubyiruko rwa FPR rwiyemeje guharanira ubutwari

    Urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi, rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwafashe ingamba zo gukora cyane rwibumbira hamwe ndetse rukigisha na rugenzi rwarwo rundi kwihangira imirimo no gukunda igihugu.



  • Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwafashije umukecuru wasigaye ari incike.

    Rusizi: GEAERG yafashije umukecuru w’incike

    Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwarangije amashuri rukomoka mu turere twa Rusizi na Nyamsheke bibumbiye mu muryango GEAERG INTWARI rwafashije umwe mubakecuru bagizwe incike na Jenoside wo mu umurenge wa Gihundwe mu akarere ka Rusizi.



  • Giheke: Igipimo cy’ubwisungane mu kwivuza kiracyari hasi cyane

    Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi ugiye kurangiza umwaka w’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2013-2014 uri ku mwanya wa nyuma na 53 % by’ubwitabire ku baturage muri urwo rwego, mu gihe mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi iryo janisha riri ku rwego rushimishije.



  • Urubyiruko rwitabiriye gahunda y

    Rusizi: Hatangijwe gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere

    Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere, urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwasabwe kwigira rugatera imbere rukanamenya gufata ibyemezo bituma rudashobora kugwa mu bishuko bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo.



  • Mu murenge wa Mururu urubyiriko rwibutse bagenzi babo bazize Jenoside.

    Rusizi: Urubyiruko rwibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi habereye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko kuncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango w’itabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwari rwaje gusubiza bagenzi babo icyubahiro bambuwe bazira uko baremwe.



  • Madame Kavumbi Hadidja, umuyobozi w

    Kamashangi: Ingo 167 zibana zidasezeranye

    Mu gihe Lata y’u Rwanda ishyize imbere ko umusore n’inkumi bagiye kurushinga bagomba kubanza gusezerana imbere y’amategeko, mu kagali ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe, akaba ari na ko kagali kari mu mujyi rwagati wa Rusizi, harabarurwa ingo zigera ku 167 zibana zidaseseranye byemewe n’amategeko.



  • Rusizi: Abana 426 batwaye inda batarageza imyaka yo gushinga ingo

    Mu mwaka ushize wa 2013, abana b’abakobwa bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bari mu ikigero cy’imyaka 16 na 19 bagera kuri 426 barimo abanyeshuri 34 n’abandi batiga babyaye batarakwiza imyaka yemewe yo kuba bashinga ingo zabo aba bana bagiye baterwa inda n’abagabo babashukisha ibintu.



  • Abayobozi mu karere ka Rusizi bagaragaje udushya bagezeho mu kurinda umutekano.

    Rusizi: Batangiye gusesengura amasezerano hagati ya Police n’uturere tw’intara y’uburengerazuba

    Mu karere ka Rusizi niho hatangirijwe igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’uturere tw’intara y’uburengerazuba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano bagiranye na Police y’igihugu hagamijwe kubungabunga umutekano w’igihugu muri rusanga n’abagituye.



  • Njyanama y

    Rusizi: Abagize njyanama bahuguwe ku ruhare rwabo mu itorwa ry’ingengo y’imari

    Abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi kuri uyu wa mbere tariki 12.05.2014 bahuguwe n’abakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINICOFIN) ku ruhare rwabo mu itorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingego y’imari.



  • Imodoka yarenze umuhanda igwa mu murima.

    Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe abandi barakomereka

    Umuntu umwe yitabye Imana abandi batatu barakomereka ubwo imodoka y’ivaturi ifite ibirango by’uburundi (AA.7657 BU) yakoraga impanuka ahagana mu masaa kumi nimwe n’igice za n’imugoroba tariki 12/05/2014 mu karere ka Rusizi.



  • Musenyeri Philippe Rukamba aha abahoze ari abadiyakoni ubupadiri.

    Rusizi: Diyoseze Gatulika ya Cyangugu yimitse abandi bapadiri babiri

    Birindwa Kajibwami François na Kalinda Jean Viateur bari basanzwe ari abadiyakoni mu muryango w’abarogasiyonisite (Pères rogationistses du Coeur de Jésus) bahawe isakaramentu ry’ubusaserodoti kuri iki cyumweru tariki 11/05/2014 muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu.



  • Abagize Njyanama y

    Rusizi: Njyanama irasaba ko hagaragazwa abadindije urwibutso rwa Nyarushishi

    Nyuma y’aho komisiyo y’igenzura y’inama njyanama y’akarere ka Rusizi igaragaje ibyavuye muri raporo ku makosa yakozwe mu iyubakwa ry’urwibutso rwa Nyarushishi abajyanama bayo bifuje ko abakoze amakosa yatumye uru rwibutso rudindira bazagaragazwa kugirango ikosa ritazitirirwa akarere kose.



  • Ikibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri.

    Rusizi: Hashyizweho ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri

    Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rusizi bashyizeho ihuriro ry’amakoperative y’abo kugirango babashe kwiteza imbere bifatika bashyize hamwe kandi n’ibibazo bahura na byo bikabasha gukemukira hamwe hatagiye hakemuka ibibazo bya koperative zimwe ngo izindi zisigare kandi bose, urebye bahura n’ibibazo bimwe.



  • Abarundi babiri: Kazungu na Furaha bari baje mu Rwanda biyoberanyije.

    Rusizi: Hafatiwe Abarundi n’Abanyekongo batahutse biyita Abanyarwanda

    Abanyakongo n’Abarundi barindwi bafatiwe mu nkambi ya Nyagatare kuri uyu wa 09/05/2014 bavuga ko baje mu Rwanda nk’impuzi zitahutse aho bari biyoberanyije ndetse bihindura amazina kugira ngo badatahurwa.



  • Bamwe mu batinganyi batanga ubuhamya imbere y

    Rubavu: Itorero ryakoresheje igiterane cyo guhimbaza Imana hagaragaramo abatinganyi

    Itorero rya EDAR (Eglise de Dieu en Afrique au Rwanda) ryateguye igiterane cyo guhimbaza Imana taliki ya 3/5/2014 mu karere ka Rubavu maze abacyitabiriye batunguwe no kubona ari icyo gutangiza itorero ry’abatinganyi, bitumwa bamwe mubacyitabiriye basohoka bacyamagana.



  • Aba baturage barashima Caritas yabagobotse.

    Rusizi: Caritas yahaye amabati abasenyewe n’imvura

    Inkunga y’amabati 340 yahawe bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gihundwe, Giheke na Nkanka basenyewe n’imvura nyinshi yari irimo unkubi y’umuyaga ivanze n’urubura yaguye mu mpera z’umwaka wa 2013; iyo nkunga bayihawe na Caritas ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu.



  • Abayobozi bo mu nzego z

    Rusizi: Imiryango 500 y’abasigajwe inyuma n’amateka igiye gufashwa kwiteza imbere

    Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yamurikiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abafatanya bikorwa b’iyi komisiyo bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka hagamijwe kugirango icyo cyiciro cy’Abanyarwanda nacyo kizamuke mu iterambere.



  • Rusizi: Haravugwa ikibazo cy’abana bato bakoreshwa ingeso y’ubujura

    Abatuye mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe baravuga ko bamerewe nabi n’ubujura buciye icyuho bukomeje kubibasira ariko ikibabaje cyane ngo ni uko abana bato bakoreshwa n’abantu bakuru babatuma kujya kwiba bababwira ko bazajya babagurira ibyo bibye nabo bakabigurisha.



Izindi nkuru: