Sindayiheba Phanuel atorewe kuyobora Akarere ka Rusizi, akaba asimbuye Dr Kibiriga Anicet wavuye kuri uyu mwanya, ni mu gihe Muzungu Gerald atorewe kuyobora Akarere ka Karongi, amatora akaba yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025.
Abanyeshuri babiri b’abakobwa b’imyaka 20 na 19 y’amavuko baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba.
Dr Kibiriga Anicet wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) witwa Jeanne Niyonsaba, batanze amabaruwa y’ubwegure bwabo.
Abanya-Rusizi mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame wahiyamamarije kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 Abanyarusizi bamwakiriye mu mvugo y’Amashi ‘Kagame enyanya enyanya’ bisobanuye ngo ‘Kagame ku Isonga’.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo yiyamarizaga mu karere ka Rusizi yabijeje ko ntawabasha guhungabanya umutekano w’Igihugu kuko u Rwanda rurinzwe.
Nyirahabineza Valérie wamamaje umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi avuga ko Kagame Paul ari we ubereye u Rwanda kuko yazanye politiki itavangura Abanyarwanda akabagezaho n’ibikorwa remezo.
Abatuye Akarere ka Rusizi bashimiye Kagame Paul, kuba yarongeye gutuma bitwa Abanyarwanda, mu gihe ku gihe cya Leta ya Perezida Habyarimana Juvenal bavugaga Abanyarwanda, Abanyarwandakazi, bakongeraho n’Abanyacyangugu nk’aho bo batari Abanyarwanda.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, byakomereje mu Karere ka Rusizi aho imbaga y’abantu yazindutse ijya kumwakira.
Banki ya Kigali (BK) irashishikariza abagore kwitabira gufata inguzanyo itanga zidasaba inyungu, mu mushinga wayo yise Kataza na BK, uri muri gahunda ya ‘Nanjye ni BK’, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bashora mu mishinga itandukanye irimo cyane ubucuruzi butoya.
Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze.
Abatuye mu mujyi wa Kamembe batangaza ko bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi meza, kubera ibiza byaciye umuyoboro wari usanzwe ubagemurira amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu n’abandi bajyanama bane barimo viisi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, beguye ku nshingano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.
Uwumukiza Beatrice wari Perezida w‘Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yandikiye Inama Njyanama yari asanzwe ayobora ayigezaho ubwegure bwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yamaze kwakira ibaruwa yanditswe n’Inama Njyanama y’aka Karere imusaba gutanga ibisobanuro biri mu ibaruwa yandikiye abarokotse Jenoside agashyiramo amagambo adasigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubwato bwavaga i Goma bujya i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagize ikibazo uwari ubutwaye ananirwa kubuyobora neza bwisanga bugeze ku nkombe mu gice cy’u Rwanda mu Mudugu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ndetse bukora impanuka aho bwagonze ubundi bwato buto (…)
Kuva tariki 11 Mutarama 2024 Igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda hashingiwe ku mpamvu u Burundi bwise iz’umutekano. Bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi barirukanywe boherezwa mu Rwanda ndetse basiga imitungo yabo, mu gihe abandi bahohotewe bazira kuba Abanyarwanda, ndetse benshi bakeka ko uretse (…)
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yatumye umusozi utenguka wangiza umugezi wa Rusizi n’imyaka y’abaturage. Uwo musozi uherereye mu Murenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye, Umudugudu wa Rugerero.
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 habaye impanuka yahitanye abantu batatu ndetse n’inka zigera kuri 18 zihasiga ubuzima.
Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Shara mu Mudugudu wa Gakenke, tariki ya 6 Ukwakira 2023, habereye impanuka y’imodoka itwara abarwayi (Ambulance) yagonganye n’uwari utwaye igare, ahita yitaba Imana.
Tariki ya 29 Nzeri 2023 mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkungu hatashywe irerero ryitezweho kunganira ababyeyi mu burere bw’abana babo. Ababyeyi bafite abana bato b’incuke muri uyu Murenge bavuga ko aya mashuri aje ari igisubizo ku bana babo batari bafite uburyo bwo kubona aho biga hafi y’ingo zabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yahamirije Kigali Today ko ishyamba rya Nyungwe rimaze iminsi rishya, ryashoboye kuzima nyuma yo kwifashisha indege.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatwitse ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi rwafatiwe mu baturage rupima ibiro 1,400 (toni imwe n’ibiro 400).
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Kamuhirwa, habereye impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri, abandi batatu barakomereka bikomeye.
I Mibilizi mu Karere ka Rusizi, tariki ya 3 Kamena 2023 bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura imibiri 1,240 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwepisikopi wa Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yandikiye abakirisitu Igitabo yise ‘Ibaruwa ya Gishumba’, kivuga ku bibazo by’umuryango kikaba gikubiyemo inama n’uburyo bwo gufasha abagiye kurushinga, kubanza kumenyana no kwiga uburyo bwo kubana neza, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bivuka mu ngo zikimara gushingwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse kuboneka mu muhanda mu Karere ka Rusizi yapfuye.
Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi, Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.