Rusizi: Abagize njyanama bahuguwe ku ruhare rwabo mu itorwa ry’ingengo y’imari
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi kuri uyu wa mbere tariki 12.05.2014 bahuguwe n’abakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINICOFIN) ku ruhare rwabo mu itorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingego y’imari.
Aya nahugurwa ngarukamwaka akorwa buri gihe mbere y’uko ingengo y’imari y’inzego z’ibanze yemezwa agamije gusobanura zimwe mu mpinduka ziba zabayeho cyane cyane mu mategeko zijyanye n’iryo torwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari igenerwa uturere; nk’uko bisobanurwa n’umukozi muri MINECOFIN ukora mu ishami rishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, madame Kabusinge Flavia Joy.
Muri ayo mahugurwa abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi, bongeye kwibutswa ko bafite uruhare rukomeye mu itorwa n’ishyirwa mubikorwa ry’ingengo y’imari akarere kabo kaba kagomba gukoresha mu mwaka w’ingengo y’imari wose, bakaba basabwe ko nk’urwego ruhagarariye abaturage bagomba guhora bafite amakuru ku mpinduka zimwe na zimwe ziba zabaye mu mategeko ubusanzwe abafasha mu itorwa ry’ingengo y’imari cyangwa mu igenamigambi ry’akarere.

Ibyo ngo bigaterwa n’uko kubera ko ari abakozi badahoraho, baba bafite izindi nshingano, hari igihe hagira ibihinduka mu mategeko ajyanye n’iryo torwa n’ishyirwamu bikorwa ry’ingengo y’imari ntibabimenye ugasanga habayeho guhuzagurika mu kuzuza izo nshingano zombi ari yo mpamvu Minisiteri y’imari n’igenamigambi ihitamo kubakoresha ayo mahugurwa , mu rwego rwo kubafasha kugendana n’igihe ku bijyanye n’izo mpinduka zishobora kubaho.
Uretse amwe mu mategeko yahinduwe abo bajyanama bahuguweho, nk’itegeko ngenga ryerekeye imari n’umutungo bya Leta, itegeko rigena imitunganirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ayo mategeko yombi ngo akaba ari yo aha abo bajyanama ububasha n’inshingano mu bijyanye n’igenamigambi,imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari igenerwa inzego z’ibanze.
Banahuguwe ku bijyanye n’uburinganire mu ngengo y’imari, bibutswa ko bagomba kugenzura niba mu ngengo y’imari ibyiciro byose by’ubuzima bw’abantu biba bibonekamo nta cyahawe agaciro cyane kurusha ikindi, basabwa kujya babigenzura neza, bakanahabwa umwanya uhagije wo kureba neza iyo ngengo y’imari mbere yo kuyemeza, kuko ngo hari igihe bajyaga bayishyiraho umukono ariko mu by’ukuri batabanje kuyisobanukirwa neza bigatera ibibazo binyuranye harimo n’ishyirwa mu bikorwa ryayo ritanoze.

Nyuma y’ayo mahugurwa, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien yavuze ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo kuko basanga ari ingirakamaro bakurikije ingorane bajyaga bahura na zo mu itorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ikoreshwa n’akarere ka Rusizi, bakaba bumva noneho ibyababeraga imbogamizi bigiye kunoga neza bakajya barushaho kunoza imikorere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|