Rusizi: GEAERG yafashije umukecuru w’incike
Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwarangije amashuri rukomoka mu turere twa Rusizi na Nyamsheke bibumbiye mu muryango GEAERG INTWARI rwafashije umwe mubakecuru bagizwe incike na Jenoside wo mu umurenge wa Gihundwe mu akarere ka Rusizi.
Uyu mukecuru witwa Kabera Bernadette yashyikirijwe inkunga y’ibiribwa, imyambaro n’amafaranga mu rwego rwo gukomeza kwibuka no gufata mu umugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Ubusanzwe imibereho y’uyu mukecuru ntiyoroshye kuko afashwa n’abaturanyi be ndetse n’umurenge wa Gihundwe kugirango abashe gufungura, abaturanyi be bavuga ko bamuba hafi kuburyo adashobora kuburara.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe barashima byimazeyo iki gikorwa cyakozwe n’uru rubyiruko rw’abarokotse Jenoside rwarangije kwiga kuko abantu nkaba iyo babonye ubasura bibasubizamo imbaraga bakava mu bwigunge ndetse bikabafasha no gusaza neza; nkuko bitangazwa na Nyirarukundo Mediatrice ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gihundwe.

Kamuzinzi Eric uhagarariye GEAERG muri Rusizi na Nyamasheke aravuga ko aho bageze nk’abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bageze aho nabo bagomba kugira icyo bamarira ababyeyi babo basigaye ari incike muri duke bafite kuko ngo nabo bagiriwe impuhwe bakarangiza amashuri ku nkunga ya Leta.
Bavuga ko ngo bafite n’izindi gahunda zitandukanye mu gukomeza gufasha abacitse ku icumu batishoboye cyane incike kwikura mu bwigunge bakomeza kwihesha agaciro ndetse no gukomeza umuco wo kwigira harwanywa Jenocide ndetse n’ingaruka zayo.
Ihuriro GAERG rimaze amezi atatu ritangiye imirimo yabo mu uturere twa Rusizi na Nyamasheke, rikaba rigizwe n’abantu bagera kuri 50.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|