Iri shuri ry’uburezi bw’imyaka 9 ryubatse mu kagali ka Murwa ryubatswe n’umuryango nterankunga w’Abongereza Rwanda Aid akaba ari rya gatatu rigeze mu murenge wa Bweyeye; aya mashuri yose akaba acungwa n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu.
Mu muhango wo gutaha ibi byumba by’amashuri, ababyeyi barerera kuri iryo shuri n’abana babo bishimiye cyane ayo mashuri mashya bubakiwe, bashimira umuryango Rwanda Aid n’itorero ry’Abangilikani rimaze kugira ibikorwa byinshi bikomeye bizamura abaturage muri uwo murenge, harimo n’ayo mashuri.
Ibyo byumba by’amashuri ngo bije bikenewe kuko mbere abana babo bafataga urugendo rutari munsi y’amasaha abiri bajya kwiga mu mashuri abanza kuko nta shuri ryisumbuye ryaharangagwa.

Ngo nubwo uwabonye impamyabushobozi y’amashuri yisumuye bwa mbere muri uyu murenge wa Bweyeye yaturutse muri aka kagali mu 1970, ntibibujije ko kugeza ubu abantu 8 bonyine bo muri aka kagali ari bo bamaze kurangiza amashuri yisumbuye, umwe wenyine akaba ariwe afite iy’icyiciro cya mbere cya kaminuza.
Ngo ibyo byatewe no kubura aho bigira hafi, bakabireka nk’uko Kigali today yabitangarijwe na bamwe mu babyeyi bahuye n’iki kibazo cyo kutiga ariko bishimiye ko abana babo babonye aho biga, bakaba baniga bataha hafi badakubise amaguru.
Bishimira kandi ko n’abana babo bahabwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 bakaba bumva nabo mu minsi iri imbere umurenge wabo uzaba ufite abize benshi.
Nubwo ishuri ribonetse ariko ngo hari byinshi bigikenewe, nko kuba nta muriro w’amashanyarazi, kuba nta cyumba cy’umukobwa, nta n’aho abarimu bategurira amasomo iri shuri rifite nk’uko byavuzwe na Achidikoni Habinshuti Thomas uhagarariye iri shuri ku rwego rw’itorero Angilikani, icyakora ngo yizeye ko mu bufatanye bizaboneka.

Pasiteri Kanyambo Jean Pierre uhagarariye umuryango Rwanda Aid yababwiye ko n’ubwo hari ibyo basaba ariko bagomba gufata neza ibyo bashyikirijwe kugira ngo abazavuka nyuma bazarindwe ibibazo byo kutiga abavutse mbere bahuye na byo, ayo mashuri akaba agomba kubabera isoko y’ubukire, dore ko ubukire nyabwo ari mu mutwe hafite ireme.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Rutebuka Juventus wari ubuhagarariye muri iki gikorwa, yashimiye abo baturage kudatega amaboko gusa ahubwo bagategereza na bo bakora, kuko nabo ngo biyemeje kwiyubakira ibyumba bibiri by’amashuri byiyongera kuri ibyo bashyikirijwe.
Iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 risanze andi abiri gusa yisumbuye ari muri uwo murenge, nayo akaba ari ayo muri urwo rwego, yose akaba ari ay’itorero ry’Abangilikani.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|