Rusizi: Nyuma y’icyumweru kimwe abuze umurambo we watoraguwe mu kigunda
Umusaza w’imyaka 51 y’amavuko witwa Munyaneza wo mu murenge wa Gitambi mu kagari ka Gahungeri yabuze tariki 17/05/2014, ubwo ngo yari ahamagawe n’umuntu ngo naze basangire inzoga saa kenda z’ijoro , nyuma yubwo ngo ntabwo yongeye kugaruka ari nabwo umuryango we tangiye kumushakisha.
Mu gitondo cyo kuwa 22/05/2014, nibwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu murenge wa Gashonga mu kagari ka Birembo ahantu himuwe abantu bari batuye ahantu hamanegeka ubonywe n’abaturage; nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gashonga Uwambaje Aime Sandrine.
Gusa aho umurambo wa nyakwigendera watoraguwe ntaho bihuriye naho yari atuye kuko avuka mu murenge wa Gitambi ari naho yari atuye mu gihe umurambo we watoraguwe mu murenge wa Gashonga ahantu hadatuwe mu kigunda , bikekwa ko ababa bamwishe bagiye kumujugunya aho kure yaho yari atuye kugirango bayobye amarari.
Bikekwa ko uyu musaza yaba yagambaniwe na murumuna we wari umurimo amafaranga agera ku bihimbi magana ane wahise aburirwa irengero kugeza ubu akaba agishakishwa n’inzego zumutekano.
Umunsi uwo musaza abura ngo yari yahamawe n’umu local defense bakunze guhimba Kajisho akaba yarahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Muganza mu gihe iperereza ryari rigikomeje.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
arikose singaye nuwamwishe koko ubwo izo saa cyenda zigicuku hejur yinzoga koko?inda ziraguira,inzoga ihoraho ariko amagara araseseka ntayorwe.