Rusizi: Akandi gatsiko k’abajura katawe muri yombi
Mu gihe hadashize n’iminsi ibiri hafashwe abajura batandatu bibye ibikoresho bitandukanye birimo na moto ya Paruwasi ya Nkanka mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 22/05/2014 hafashwe abandi bajura batandatu bafatanywe ibintu binyuranye bari baragiye biba bakabihisha mu nzu zabo.
Nk’uko abaturage bamaze iminsi babivuga ngo aba bajura bameze nk’abafite amashyirahamwe bakoreramo, ngo mu byo batwara cyane harimo amateleviziyo, amapasi, amatelefoni, ibiryamirwa nka matelas, amaradiyo n’ibindi byinshi, bakaba bafite abahita babibagurira haba mu mujyi wa Rusizi, ndetse ibindi ngo bakabyambukana bakabigurisha i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Aba bajura kandi ngo baraza bagatobora n’ibikoni bagatwara ibirimo byose bataretse n’ibiryo bitetse, abaturage bakaba bagaragazaga ko bafite umutekano muke utewe n’abo bajura badatinyaga no kwambura abantu ibyo bahashye ku manywa y’ihangu.
Nshimiye Jean umwe muri bo bajura avuga ko atamaze igihe kirekire mu bujura, ko yari abutangiye vuba, icyakora ko yaguraga ibyibano, akaba yari yaraguriye mugenzi we bafatanije iyo ngeso, televiziyo, lecteur na radiyo, amuha amafaranga 60.000 kandi televizio ubwayo ngo iguze nk’amafaranga 70.000.

Bagenzi be Mugwaneza Rodrigue na Tuyizere Athanase na bo bavuga ko iyo ngeso bayifite kandi bakagura n’ibyibano ariko ko bagiye kwisubiraho bakaba batazongera kuyogoza umujyi wa Rusizi, bakagira inama n’abandi bagifite iyo ngeso bemeza ko ari benshi kuyireka kuko bisubiza inyuma abaturage kubyo baba bavunikiye nabo bakabyiba.
Abaturage b’umujyi wa Rusizi baravuga ko bashimira cyane ubuyobozi bw’inzego zitandukanye bw’Akarere ka Rusizi n’inzego z’umutekano igikorwa gikomeye bakoze bafatanije n’abaturage, bakaba bizera ko n’abajura bandi bakiwihishemo bazafatwa.
Aba baturage ariko barasaba ko aba bajura batazagezwa mu maboko ya polisi ngo bahite barekurwa, ahubwo bazahanwa hakurikijwe amategeko, abaturage bakaruhuka kurara badasinziriye bikanga abo bajura.
Aka gatsiko k’abajura katawe muri yombi mu gihe Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba ACP Gilbert Gumira yari amaze iminsi mike asabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru y’abavugwaho ubu bujura bose.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|