Rusizi: Aricuza kuba yaremeye kubana n’umugabo atamuzi neza

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko aragira inama abakobwa yo kujya babanza bagashishoza mbere yo gusanga abasore babasaba kubana kuko cyane cyane mu mijyi abasore babeshya abakobwa ko bakora akazi keza bagerayo bagasanga ahubwo abo basore ntibagira n’aho baba.

Ibyo abivuze nyuma y’aho umusore witwa Bashirimumpu bakunze kwita Kibonge, w’imyaka 24 y’amavuko, uturuka mu karere ka Nyamasheke, akaba yabaga mu mujyi wa Rusizi, amushukiye ko akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (umumotari), ariko umukobwa ngo yagera yo agasanga umusore ari umujura uzwi mu isoko rya Kamembe.

Kuwa 24/05/2014, uwo mukobwa twahaye izina rya Uwimana yari afunganywe n’uwo mugabo we Bashirimumpu kuri station ya Polisi ya Kamembe, bazira gufatanwa ibyibano bitagira ingano mu nzu babagamo.

Uwimana yatangaje ko ubu yicuza icyatumye asanga uwo musore atanazi n’iwabo, nta n’ikindi kintu azi kuri we uretse ko ngo yamusuye mu rugo aho uwo musore yari acumbitse akabona imyenda y’abamotari undi akamubwira ko akora akazi ko gutwara moto.

Ngo yamubwira ko ashaka ko barushinga umukobwa aramera atazuyaje, ngo agatangira no kwigamba kuri bagenzi be baturanye mu cyaro ko we agiye mu mujyi kubana n’umugabo w’umumotari kandi unafite moto ye atwara kuko ariko uwo musore yari yamubwiye amwizeza ibitangaza.

Uyu mukobwa ukomoka mu kagali ka Karusimbi, mu murenge wa Nyakarenzo, mu karere ka Rusizi ngo yahabanaga n’ababyeyi be, ngo aza mu mujyi wa Rusizi kubana n’umugore witwa Uwamahoro Noella wari ufite umugabo na we ufungiye ubujura ariko Clarisse ntiyabimenya ngo abonye uwo musore abona atamwitesha ngo ahitamo kumujyaho.

Kuva batangiye kubana Ku itariki ya 7 Gicurasi uyu mwaka, Uwimana yahise atangira gucuruza ubunyobwa mu mujyi wa Rusizi.

Imyenda y’abamotari uwo musore yari afite munzu ngo yajyaga ayambara nijoro agiye kwiba za moto, amaradiyo, amateleviziyo, harimo n’imigozi bahambiriza abo bagiye kwiba, n’ibindi byinshi bafatanywe, bimwe bikaba biri kuri station ya Polisi ya Kamembe.

Uwimana avuga ko yemera gutanga amakuru yose yari amaze kumenya kuri uwo mugabo we w’umujura kuko avuga ko yajyaga amusiga buri gihe nijoro akagenda ibyo azanye akavuga ko avuye kubigura undi akabibika, akamuha n’amafaranga ngo yakoreye, ibyo ngo bigatuma atari gukeka ko uwo mugabo bataranamarana ibyumwru 3 ari umujura.

Uwimana ngo agize Imana agafungurwa yahita ataha iwabo, akabanza agashyira ubwenge ku gihe noneho akazashaka umugabo yabanje kumenya neza ibye kuko ahakuye isomo. Gusa nubwo uyu mwana w’umukobwa yagizwe umugore inzego z’umutekano zivuga ko yahohotewe kuko ngo akiri muto cyane kuko afite imyaka 16 y’amavuko.

Musabwa Euprem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka