Rusizi: Abitandukanije n’abacengezi barasabwa kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano
Abitandukanije n’abacengezi batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kwitandukanya n’ibikorwa byose byashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga amakuru ku wo ari we wese bakumva afite iyo migambi mibisha.
Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, mu gutangiza amahugurwa y’iminsi ibiri kuri abo bitandukanije n’abacengezi n’abafasha babo bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke amahugurwa yabereye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi kuwa 29/05/2014.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabasabye kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu, bafatanya n’abandi mu gucunga umutekano, anagaya ariko bamwe muri bo batahuka bagera mu Rwanda, aho kwicarana n’abandi Banyarwanda ngo bafatanye kubaka igihugu cyabo, bagahita bakimirana bagasubira mu mashyamba ya Congo mu bikorwa bihungabanya umutekanow’igihugu.

Yavuze ko abakora ibyo baba bafite ikibazo cy’imitekerereze ikiri hasi abasaba guhindura imyumvire bacyaha bahindura bagenzi babo bagifite ibitekerezo bishaje, avuga ari ko ko nubwo hari abakimeze gutyo ngo ingamba zo kubikumira zamaze gufatwa kuburyo abibeshya bagasubirayo ngo ntacyo bageraho, abasaba kureka ibyo bikorwa bagatuza bakubaka igihugu cyabo.
Aya mahugurwa yateguwe na komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yitabiriwe n’abitandukanyije n’abacengezi bafite abafasha bashakaniye muri Kongo kimwe n’abandi bavuye mu bindi bihugu, bose hamwe bagera ku 120 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Baganirijwe ku ngingo zinyuranye zirimo iyo kwicungira umutekano, gahunda ya ndi umunyarwanda, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, kurengera ubuzima bitabira ubwisungane mu kwivuza, kwiteza imbere binyuze mu kwibumbira mu makoprerative, n’izindi nyinshi zigamije kubafasha kwikura mu bukene, kumva no gusobanukirwa gahunda za Leta.
Ruhamiriza Jean Bosco, uhagarariye komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu ntara y’uburengerazuba, yavuze ko intego ari ukugira ngo na bo bagire imyumvire imwe mu kubaka igihugu cyabo no kukirinda.

Iyo bahungutse, abagabo bo mbere yo gusubira mu miryango yabo babanza guca mu ngando bagasobanurirwa gahunda Leta y’u Rwanda igenderaho muri iki gihe mu guteza imbere abaturage ariko abagore bo ntibahabwa ayo mahugurwa keretse abagore baba na bo baragiye mu gisirikare.
Bamwe muri abo bahugurwaga bavuze ko ibyo bikorwa byo gusubira muri Kongo gushaka kongera guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ngo ababikora babiterwa n’imyumvire idahwitse baba bafite, aho kwegera ubuyobozi nko ku kabazo bagize bakumva basubira muri Kongo mu bikorwa ubundi baba barasezereye biyemeje gutaha.
Icyakora abahuguwe bo biyemeje kutazagaragara muri izo ngeso mbi, ko ahubwo bagiye gufatanya n’abo basanze mu gihugu ku cyubaka no guharanira kugiteza imbere nk’abandi Banyarwanda binyuze mu kwibumbira hamwe mu makoperative.

Ruhamiriza Jean Bosco yavuze ko akurikije imyumvire yumvise bafite , aya mahugurwa arangiye bagaragaza koko ko bagiye guteza imbere imiryango yabo bakareka gutekereza iby’umutwe wa FDLR bavuyemo ahubwo bagahinduka bagaharanira kuba Abanyarwanda kuruta ibindi babifashijwemo na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero itegura amahugurwa nk’aya mu gihugu hose, uyu mwaka akaba yaratangiriye mu ntara y’uburengerazuba n’iy’amajyaruguru akaba ahabwa abasezerewe kur ugerero bo mu cyiciro cya 45-49.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|