Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe abandi barakomereka
Umuntu umwe yitabye Imana abandi batatu barakomereka ubwo imodoka y’ivaturi ifite ibirango by’uburundi (AA.7657 BU) yakoraga impanuka ahagana mu masaa kumi nimwe n’igice za n’imugoroba tariki 12/05/2014 mu karere ka Rusizi.
Iyi modoka yari irimo abantu batatu bari baturutse mu bice byo ku cyicaro cy’akarere ka Rusizi hari kugwa imvura nkeya. Ubwo iyi modoka yageraga ahantu hamanuka mu muhanda w’amabuye yahise ita umuhanda igonga umukecuru wari munsi yuwo muhanda agiye kugama imvura ahita yitaba Imana.

Abaturage barimo abamotari bavuga ko icyateye iyi mpanuka ari uko ngo umushoferi wari ayitwaye yageze mu nzira akayiha umwe mu bakobwa bari bari kumwe ngo nawe atware ariko ngo uwo mukobwa byagaragaraga ko atazi imodoka neza kuko abamubonye ngo babonaga imodoka iri kuyumbayumba ari nabwo bahise bakora impanuka.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko kuba abari bayirimo babashije kurokoka ngo ari ibitangaza by’Imana kuko urebye aho yaguye n’uburyo yaguyemo ngo byari biteye ubwoba kuko nta wari kwizera ko hari umuntu wari kurokoka.

Uwo mukecuru witwa Nyirarwaka ngo yari avuye gusura umukobwa we bisanzwe ubwo yari atashye ahita ahura n’iyompanuka.
Iyi modoka yibaranguye ingwa mu nsi y’umusozi amapine areba hejuru kuburyo abagiye gukuramo abantu bari bazi ko basanga abari bayirimo batakiri guhumeka , gusa abari bayirimo bagera kuri 3 abakobwa babiri n’umushoferi umwe babashije kurokoka ariko bahita byajyanywa ku ibitaro bya Gihundwe kuvurwa kuko bari bakomeretse ariko muburyo budakabije.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu basabwe kudakina n’ubuzima surtout bakinisha ibinyabiziga mu muhanda, batabifitiye ubuhusa. Bavandimwe amagara araseseka ntayorwa. Uwo mubyeyi Imana imwakire azize agakungu nk’iyo nkumi n’umusore. Imana imugirire impuhwe imwakire mu bayo.
Ubwo se urumva uwo mukecuru atazize agakungu k’abasore n’inkumi.Imana imwakire.