Nzahaha: Barasabwa kurushaho kuba maso mu kwicungira umutekano
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar arashimira abaturage b’akagali ka Murya mu murenge wa Nzahaha imbaraga bakomeje gushyira mu kwicungira umutekano, akabasaba ariko gukomeza kuba maso ntibirare kuko abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda bahora barekereje.
Abatuye muri ako kagali ka Murya gahana imbibe n’igihugu cya Kongo basobanuriwe ko muri icyo gihugu hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bahora bateza umutekano mucye muri kiriya gihugu bagahora bacunze ko n’abo baturage barangara gato ngo na bo babameneremo bahungabanye n’umutekano w’Abanyarwanda.
Mu myaka ishize kandi umurenge wa Nzahaha wigeze kujya uvamo abantu baza guhungabanya umutekano mu mujyi wa Kigali ariko ubu abaturage bavuga ko badashobora kwemera ko hari umugizi wa nabi wakongera kugira umurenge wabo wa Nzahaha ikiraro cyo gucamo ajya guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Bavuga ko ubu bafashe ingamba zo gukora amarondo ku manywa na nijoro uwo babonye wese batamuzi bakamubaza amajya n’amaza ye, babona batamushira amakenga bakamushyikiriza inzego z’umutekano zigakurikirana ibye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yibukije abo baturage ko kubera imiterere y’akagali kabo , bitewe n’aho gaherereye, basabwa kutagira umunota n’umwe wo kugoheka kuko n’ushaka guhungabanya umutekano wabo na we atagoheka ahora yumva yabaca mu rihumye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yaboneyeho gusaba abo baturage kudapfa kwambuka uko babonye kose bajya muri Kongo mu mayira bari baramenyereye, bita ay’ibusamo, badaciye ku mupaka, ko ibyo bitemewe, ko icyemewe ari ukunyura ku mupaka uzwi, wemewe, yongera kwihanangiriza abaca izo nzira z’ibusamo ko bazireka vuba kuko uzazifatirwamo azabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Mu ruzinduko aherutse kugirira mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yabonanye n’abayobozi bose b’imidugudu itugize bamwemerera ko ihererekanyamakuru ku bantu bashobora guhungabanya umutekano rigiye kurushaho gushyirwamo imbaraga muri iyo midugudu yose kurusha uko byakorwaga.
Kuri ubu buri muyobozi w’umudugudu yahawe telefoni igendanwa yo kumufasha gutunganya akazi ke cyane cyane muri urwo rwego rwo kutagira ijisho rihuga kubijyanye n’umutekano kuko ariwo shingiro rya byose.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|