Rusizi: Yafatanywe imbunda agiye kwambuka umupaka wa Rusizi ya mbere
Umunyekongo witwa Amuli Barume Frank w’imyaka 24 yafatiwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere afite imbunda yo mu bwoko bwa Pisitori irimo n’amasasu yayo agiye ubwo yari avuye Uvira agiye i Bukavu.
Iyi mbunda yabonetse kuwa 27/05/2014, saa mbiri z’ijoro ubwo inzego z’umutekano zikorera ku mupaka bari bari gusaka imizigo y’abagenzi mu modoka y’Abanyekongo yavaga Uvira ijya Bukavu hanyuma baza kuyisanga mu mufuka w’umuceri ugifunze neza n’indodo zawo.
Uyu mugabo ushinjwa icyaha cyo kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko avuga ko ngo iyo mbunda bamufatanye ngo yari ifitwe n’umugabo witwa Jean Kachelewa umucunga mutungo wa hoteri uyu mugabo yakoragamo ariko nawe ngo akaba yarayitoye nyuma yaho abakiriya bari basize bayibagiwe muri iyo hoteli.
Jean Kachelewa ngo yari yabwiye abo bakorana ko iyo mbunda azayishyira inzego z’umutekano, icyakora ngo Amuli yatunguwe nuko bamufatanye iyo mbunda aho nawe avuga ko atazi uko yageze mu mufuka w’umuceri bari bamuhaye ngo ajyane ku yindi hoteri iri I Bukavu ikorana n’indi bari bafite Uvira.
Uyu mugabo avuga ko ngo akurikije uko azi amategeko y’u Rwanda ngo atatinyuka gukora amakosa angana gutyo ngo anyuze imbunda mu Rwanda.

Nyuma yo gufatanywa iyo mbunda inzego z’umutekano zagerageje guhamagara Jean Kachelewa kugirango bamubaze niba ibyo Amuli Barume avuga ko aribyo ntiyasha kwitaba gusa Amuli avuga ko atazi icyari kigamijwe kugirango iyo mbunda ishyirwe mu mufuka ufunze bene ako kageni bari bamuhaye ngo ajyane i Bukavu.
Avuga ko ngo akeka ko ari bantu bifuza ko agirirwa nabi baba bamumfunyikiye iyo mbunda mu mufuka w’umuceri yari ajyanye I Bukavu, gusa ngo ategereje ubutabera ko bwamufasha mu ikibazo yahuye nacyo.
Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe hamwe n’imodoka yari irimo iyo mbunda yari inatwaye abagenzi bajya I Bukavu ivuye Uvira , ubusanzwe imodoka ziva Uvira zijya Bukavu cyangwa iziva Bukavu zijya Uvira zinyura mu Rwanda kubera imihanda yo muri Congo yangiritse aho bamaze igihe banyura mu Rwanda bakoresheje umuhanda wa Bugarama-Rusizi ya mbere n’iya kabiri.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazibonera we wakoze gukosora nibyo koko yafatiwe kumupaka wa Bugarama (Kamanyora) yijira mu rda kandi kugirango anamereko uwo mufuka w’umuceri ari uwe byasabye iperereza rikomenye rya Police ntababeshye rero ngo ntacyo yarabiziho abizi meza ndetse nicyo iyo mbunda yarigiye gukona arakizi TKX.
hakurikizwe amategeko, ntabeshye ko iyo mbunda itari iye. uwo muntu yari yabipanze. Nta kuntu umuntu nkuriya yavana umufuka w’umuceli Uvira!!!nta y’indi mpamvu!!? yafatiwe mu Bugarama akinjira mu RWANDA