• Mu byo imvura yangije cyane harabarurwamo urutoki rufite agaciro ka miliyoni 354

    Rusizi: Imvura yaguye i Gashonga yangije urutoki rwa miliyoni 354

    Imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi yangije bikomeye imyaka mu murima, inyubako n’indi mitungo by’abatuye uwo murenge, harimo by’umwihariko urutoki rubarirwa agaciro ka miliyoni 354 z’amafaranga y’u Rwanda.



  • Niyonsaba yemera icyaha cyo gutera umuntu urushinge rwa magendu akitaba Imana akaba abisabira imbabazi.

    Rusizi: Afunzwe azira gutera umuntu urushinge agahita yitaba Imana

    Umugabo w’imyaka 48 witwa Niyonsaba Come wo mu murenge wa Nkungu, mu kagari ka Mataba ho mu karere ka Rusizi ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu nyuma yo kumutera urushinge amuvura muburyo bwa magendu.



  • Rusizi: Umukozi ushinzwe imisoro mu murenge yacikanye miliyoni

    Umukozi wari ushinzwe imisoro mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi yaburiwe irengero, amakuru amaze kugaragaraga mu bitabo byo kwakiriramo imisoro akaba ari uko yacikanye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe.



  • Abanyamuryango ba Avega Agahozo mu karere ka Rusizi muri kongere yabahuje tariki 12/09/2014.

    Rusizi: Abagize AVEGA bishimira aho bageze ariko ikibazo cy’incike kiracyabakomereye

    Abagize umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (AVEGA Agahozo) bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko ubuzima bwabo bugenda buhinduka bwiza bikongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima buzira umuze gusa ikibazo cy’incike zitishoboye kiracyabakomereye.



  • Rusizi: Bamaze imyaka 4 barambuwe na Rwiyemezamirimo utwabo

    Abaturage bo mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi bakoze umuhanda Mashesha-Mibilizi barasaba kurenganurwa kuko bamaze imyaka ine batarishyurwa kandi umuhanda barawurangije kera rwiyemezamirimo wabakoresheje bakamubura ngo abishyure.



  • Abapasitori n

    Rusizi: Gukorera hamwe kw’amadini n’amatorero bizunganira Leta muri byinshi

    Nyuma y’igiterane mpuzamatorero cyabereye mu murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi, kuwa 11/09/2014 kigamije gusengera no gufataniriza hamwe izindi gahunda za Leta zirimo no gufasha bamwe mu batishoboye bo muri uwo murenge, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rusizi, Mukamurigo Mediatrice, yatangaje ko gukorera hamwe (…)



  • Ibiro by

    Kamembe: Barishimira ko utugari twose twiyujurije inyubako dukoreramo

    Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, atangaza ko mu bintu bishimishije abaturage be muri uyu mwaka bagezeho kurusha ibindi, harimo ko nta kagari na kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kamembe kagisembera cyangwa ngo kabe gakodesha aho gakorera.



  • Abaturage bakoze ubutabazi bagerageza gukuramo tandiboyi.

    Rusizi: Ikamyo yakoze impanuka abari barimo barakomereka cyane

    Imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros yakoze impanuka ahagana mu ma saa saba z’amanywa zo kuwa 11/09/2014, mu murenge wa Giheke mu kagari ka Kigenge mu mudugudu wa Gahurubuka shoferi arakomereka ariko tandiboyi aba ari we ukomereka bikabije.



  • Abana bajya gufata mu mugongo umubyeyi wabuze umwana we biganaga.

    Rusizi: Abanyeshuri bakoze urugendo rwo kwamagana iyicwa rubozo ryakorewe mugezi wabo

    Nyuma y’aho umurambo w’umwana witwa Nayituriki Emmanuel w’imyaka 7 y’amavuko ubonetse mu gishanga, abanyeshuri bo ku kigo cy’ishuri ribanza cya Muhari uwo mwana yigagaho hamwe n’abayobozi b’iryo shuri kuri uyu wa 10/09/2014 bakoze urugendo rwo kwamagana iyicwa rubozo ryakorewe mugenzi wabo n’ihohoterwa rikorerwa abana muri (…)



  • Ayinkamiye Benoite arasobanurira abafungiye muri gereza ya Rusizi Jenoside n

    Abafungiye muri gereza ya Rusizi biyemeje kurwanya uwagarura amacakubiri mu Banyarwanda

    Nyuma y’ibiganiro na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenocide (CNLG), imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Rusizi baravuga ko na bo nk’Abanyarwanda bagomba gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.



  • Umuyobozi w

    Rusizi: Gahunda ya VUP iracyagaragaramo ibibazo

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwemeza ko gahunda ya VUP igamije gufasha abatishoboye kuva mu bukene hari abatayumva neza bigtuma hazamo imbogamizi mu kugaruza amafaranga yabaga yatanzwe mu nguzanyo, kuko ngo hagiye habamo na ba bihemu.



  • Abakozi bo murugo babangamiwe n

    Rusizi:Bamwe mu bakozi bo mu rugo ntibagira Mituweli

    Abenshi mu bakora akazi ko mu rugo mu karere ka Rusizi nta bwisungane mu kwivuza buzwi nka mitweli usanga bafite kandi bakora imirimo ishobora kubaviramo ingaruka, ibi biraba mu gihe buri muturarwanda amaze kugenda asobanukirwa n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza.



  • Nteziyaremye Jean Pierre ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi abwira abayobozi b

    Rusizi: Abayobozi b’amashuri babeshya imibare y’abanyeshuri bafite bazajya bahanwa

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera mu karere ka Rusizi badatangira ku gihe imibare y’abana bafite mu mashuri yabo cyangwa bagatanga imibare igoretse ku nyungu zabo bwite, ntibazongera kwihanganirwa,ahubwo bazajya bafatirwa ibihano bikaze birimo no kuba bavanwa kuri iyo myanya.



  • Aba baturage bazindukiye ku biro by

    Rusizi: Abaturage bazindukiye ku biro kwishyuza rwiyemezamirimo bavuga ko yabambuye

    Abaturage 45 bo mu karere ka Rusizi bakora akazi ko gucukura umuyoboro uzacishwamo insinga z’amatara yo ku muhanda bahawe na sosiyete ya MICON LINE, bazindukiye ku biro byayo basaba kwishyurwa amafaranga yabo bayishinja kubambura, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/09/2014.



  • Aha niho Nyakwigendera yakoreraga akazi ko gusudira ubwato ari naho yaguye.

    Rusizi: Yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari ari koga

    Mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Kane tariki ya 04/09/2014, hatoraguwe umurambo w’umusore w’imyaka 21, wari warohamye ari koga.



  • Amwe mu mazu agize inkambi y

    Rusizi: MIDIMAR na UNHCR barizeza gukemura ibibazo inkambi ya Nyagatare ifite

    Minisitiri muri Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucura impunzi (MIDIMAR) ari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda basuye inkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi mu rwego rwo gushakira umuti bimwe mu bibazo iyo nkambi ifite kugirango abayinyuramo (…)



  • Abatahutse barimo umugabo umwe n

    Rusizi: Nyuma yo guhura n’imihangayiko abanyarwanda 36 bahisemo gutaha

    Mu nkambi ya Nyagatare iri mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, isanzwe yakira by’agateganyo impunzi z’abanyarwanda zitahuka, hageze impunzi z’abanyarwada 36 ziturutse muri zone ya Masisi no ku Idjwi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 3/9/2014.



  • Rusizi: Umurambo w’umwana w’imyaka 7 watoraguwe mu gishanga

    Nyuma y’icyumweru kirenga aburiwe irengero, umurambo w’umwana w’imyaka 7 witwa Nayituriki Emmanuel wabonetse mu gishanga cya Gitinda mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi.



  • Inama yiga ku guteza imbere abafite ubumuga mu karere ka Rusizi yitabiriwe n

    Rusizi: Abafite ubumuga barasabwa kwibumbira hamwe ngo babashe gufashwa

    Abafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi bagifite ingeso yo gusabiriza barasabwa kuyicikaho, bagafatanya n’abandi kwibumbira mu makoperative kugira ngo babashe kugerwaho n’ubufasha baba bakeneye bitagoranye.



  • Ngo barara baroba ariko ntihagire icyo baronka.

    Rusizi: Ntibavuga rumwe ku gitera igabanuka ry’isambaza

    Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative akora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu buvuga ko igabanuka ry’isambaza ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’Abanyekongo bakoresha iyo mitego itemewe mu gihe abacuruzi batunga agatoki abo bayobozi bavuga ko aribo ba nyirabayazana w’icyo kibazo.



  • Iyi nzu Bongwanubusa ayitungiyemo abagore babiri n

    Rusizi: Atungiye abagore babiri mu nzu imwe kandi itabakwiye.

    Abaturage bo mu kagari ka Ruguti, mu murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, cyane cyane abari mu nzego z’abagore, baratabariza umugore witwa Niringiyimana Benitha n’abana be 3 kubera ihohoterwa rikabije bakomeje gukorerwa n’umugabo we witwa Bongwanubusa Canisius, aho nyuma yo kugenda amuhoza ku nkeke buri munsi yanafashe (…)



  • Rusizi: Abana b’inzererezi bakomeje kubera akarere umutwaro

    Ikibazo cy’abana bata amashuri bagashwiragira hirya no hino mu mijyi yo mu karere ka Rusizi bakomeje kugwira ni ikibazo cyagaragajwe kuri uyu wa 29/08/2014, mu nama y’umutekano y’akarere ka Rusizi aho mu mirenge hafi ya yose y’aka karere haboneka abana abataye amashuri bakajya kwirirwa bazerera.



  • Umuyobozi w

    Rusizi: Abafite amahoteri bafite impungengenge z’abana b’abakobwa basambanyirizwa mo

    Abakora ubucuruzi bw’amahoteri mu karere ka Rusizi baragaragaza impungenge z’abana b’abakobwa baza kuryamana n’abantu bakuru mu mahoteri, ibintu bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’ibiruhuko aho usanga abagabo bakuru basohokana abo bana mu buryo bwo kubashukisha ibintu kugira ngo babasambanye.



  • Abibumbiye mu mpuzamakoperative UKOPEKORU bavuga ko umutungo wabo unyerezwa nyamara igenzura ryakozwe na RCA rigaragaza ko umutungo wabo ucunzwe neza.

    Umutungo wa UKOPEKORU ngo ntucunzwe nabi ahubwo hakenewe kunoza imiyoborere yayo

    Ibibazo bivugwa mu ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bo mu Karere ka Rusizi (UKOPEKORU) ngo ntibishingiye ku inyerezwa ry’umutungo wayo ahubwo ngo bishingiye ku miyoborere; nk’uko byashyizwe ahagaragara na raporo yakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA).



  • Indaya zikekwa ho kwiba Kubwimana byakwiyongera ku madene yari afite akiyahura.

    Rusizi: Umusore w’imyaka 33 yiyahuye bikekwako yabitewe n’imyenda yari abereyemo abantu

    Umusore witwa Kubwimana Oscar wo mu kagari ka Tara mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yiyahuye mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira kuwa 27/08/2014, hakaba hakekwa ko yaba yabitewe n’imyenda myinshi yari afitiye abantu hakiyongera ho kwibwa.



  • Abaforomo bari gupima abava muri Congo ubushyuhe nka kimwe mu bimenyetso by

    Ku mipaka ya Rusizi ya Mbere n’iya kabiri hakajijwe ingamba zo gukumira indwara ya Ebola

    Nyuma yaho indwara ya Ebola igaragariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo, abakoresha imipaka ya Rusizi ya Mbere y’iya Kabiri barishimira ingamba zafashwe zo gukumira iyo ndwara hapimwa abava muri icyo gihugu binjira mu Rwanda.



  • Rusizi : Mu mashyuza hatoraguwe umurambo utaramenyekana

    Ku mazi ashyushye bita amashyuza aherereye mu kagari ka Mashyuza, umurenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20-25 y’amavuko ariko ba nyira we ntibaramenyekana.



  • Bamwe mu barwayi bari mu kigo nderabuzima cya Mibirizi bazize umutobe bicyekwa ko wahumanyijwe.

    Rusizi: Abantu 155 bari kwa muganga bikekwa ko baba banyoye umutobe uhumanye

    Abantu 155 bamaze kugezwa ku bigo nderabuzima bya Mashesha, Gikundamvura, Mibirizi na Clinique ya Cimerwa nyuma y’uko banyoye umutobe mu bukwe bwabereye mu kagari ka Mashesha, umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi tariki 22/08/2014.



  • Abitandukanyije na FDLR ngo banze gukomeza kuba agakingirizo.

    Rusizi: Abitandukanyije na FDLR ngo ntibashaka gukomeza kuba agakingirizo k’abasize bahekuye U Rwanda

    Abasirikare babarizwaga mu mutwe wa FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare yakira impuzi by’agateganyo ibarizwa mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bavugako bari bamaze kurambirwa no kwirirwa biruka mu mashyamba ya Congo birirwa barwana n’imitwe y’itwaje intwaro iboneka muri icyo gihugu kandi ntanyungu (…)



  • Umunyamabanga nshingwabikorwa w

    Rusizi: Mu murenge wa Muganza haravugwa ikibazo cy’ubaharike n’ubushoreke

    Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi abaturage bahangayikishijwe n’ibibazo cy’ubushoreke n’ubuharike gikunze guterwa ahanini n’abana b’abakobwa baba badafite amikoro bakumva ko bashakira ibisubizo by’ibibazo byabo mubagabo mu buryo bwo kubafasha.



Izindi nkuru: