Rusizi : Batandatu bakurikiranyweho ubujura bwa moto n’ibikoresho byo mu rugo

Kuri station ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye abagabo 6 bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo hamwe na moto ya Paruwasi gatulika ya Nkanka yakundaga gutwarwa na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi ari na we abaturage bayitirira.

Amazina y’abo batawe muri yombi ni Bashirimpumu Aminadabu (Alias Kibonge), Munyabirori Eloi, Nyandekwe Alexis, Ndayisenga Daniel, Mugemana J.M.V(Alias Manyobwa) na Sibomana Lambert (Shabadeux),bakaba bavuga ko bari bafite ishyirahamwe ryiba aho ibyo bibaga babigurishirizaga i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iyo moto yatwarwaga na padiri mukuru wa paruwasi ya Nkanka bayibye mu minsi yashize bayibitsa ku witwa Sibomana Lambert na we ufunganywe na bo icyakora we akavuga ko bwakeye bakagaruka kuyitwara, akanavuga ko abayimubikije atazi amazina yabo ari byo bikomeje kuba urujijo mu baturage.

Bamwe mu baturage bibwe barasaba inzego z’umutekano zikorera muri aka karere ka Rusizi kujya zihana abajura kuko batungurwa n’uko bafatwa bakongera bakarekurwa bidateye kabiri.

Umwe mu bibwe bimwe mu bikoresho byo mu rugo Nisingizwe Placide avuga ko iyi ari inshuro ya 5 baza bagatobora inzu ye bakajyana ibyo basanzemo byose. Ubu rero ngo muri iyi minsi yarabyutse asanga, batwaye televisiyo n’ibyari kumwe na yo byose, akanavuga ko ibyo bibye byose bafite abahita babibagurira bakabyambutsa bikajya i Bukavu, agasaba ko bahanwa by’intangarugero.

Aba bagabo batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu karere ka Rusizi bafite ibyo bacyekwaho kwiba.
Aba bagabo batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu karere ka Rusizi bafite ibyo bacyekwaho kwiba.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba, ACP Gilbert Gumira, aramara impungenge abaturage ko abafashwe bazahanwa by’intagarugero kandi ko bagikomeje gushakisha n’abandi batarafatwa.

Aba bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho ubwo Kigali today yabasangaga kuri station ya polisi ya kamembe kuri uyu wa kabiri tariki 20/05/2014 banze kugira icyo bayitangariza, bavuga ko ibyo babazwa byose bazabivugira imbere y’ubutabera.

Muri aba bakurikiranyweho iki cyaha cy’ubujura harimo abagisubiriye nyuma yo kurekurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika, ahari harekuwe abagera kuri 40 muri gereza ya Rusizi.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba ACP Gilbert Gumira akaba asaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru y’abavugwaho ubu bujura ndetse akanavuga ko aba basubiriye icyaha bazahanwa by’intagarugero kandi ko n’abatari bafatwa Polisi izakomeza kubakuri kirana kugeza bafashwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka