Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 101 bakize Covid-19. Abayanduye ni 43 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,162.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, hakaba harimo abazamuwe mu ntera ndetse bahabwa n’inshingano nshya.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi ku wa Kane tariki 03 Kamena 2021 bwaregeye urukiko mu mizi umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Cyabingo mu Kagari ka Muramba haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura wafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi, bakaba barimo baca inyuma umugabo w’uwo mwarimukazi.
Abaturage batuye mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi no mu Kagari ka Ryabega mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare barishimira iterambere bagejejweho babona amashanyarazi bamwe batari bafite, abandi bishimira ko babonye amashanyarazi afite ingufu aho bakoreshaga amashanyarazi adafite ingufu ya monofaze (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.
Kuva muri Werurwe 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha no guhanahana amahugurwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 3 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 80 bakize Covid-19. Abayanduye ni 55 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,119.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abaturarwanda ko Byukusenge Froduard bakunze kwita Nzungu washakishwaga n’Ubugenzacyaha ku cyaha cyo kwica umuntu mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we byatangajwe ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021.
I Kigali muri Nyabugogo hazindukiye inkuru y’umugabo bivugwa ko yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we yarimo asambana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 60 banduye Covid-19. Abayikize ni 167 bituma umubare w’abamaze kuyikira bose hamwe uba abantu 25,850. Abakirwaye bose hamwe ni 816 mu gihe abarembye ari batandatu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kamena 2021 Imirenge ya Rwamiko muri Gicumbi na Bwishyura muri Karongi ikuwe muri Guma mu Rugo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminirisitiri, ibera muri Village Urugwiro, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 45 banduye Covid-19. Abayikize ni 74 bituma umubare w’abamaze kuyikira bose hamwe uba abantu 25,683. Abakirwaye bose hamwe ni 927 mu gihe abarembye ari batandatu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 rwafunze Karasira Aimable ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umurinzi Initiative ugamije gushyigikira ibikorwa byamagana abantu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo muryango uvuga ko umaze igihe ubona abantu bakwirakwiza amakuru, ibitekerezo n’amagambo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakabangamira n’ituze rusange rya (…)
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) baherutse guhurira mu biganiro ku bijyanye n’impinduka basanga zikwiye kubaho mu bijyanye n’uko amatora akorwa mu Rwanda.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 ahagana saa tanu, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 54 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda ya II mu Mudugudu wa Kirwa, bari muri Moteli (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 yakiriye Perezida Emmanul Macron w’u Bufaransa uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana kuboneza urubyaro bitandukanye n’indangagaciro ndetse n’umuco w’Abanyarwanda, ariko abandi bagasanga bikwiye kuko ibihe byahindutse.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, igaragaza ko mu Rwanda abantu 139 bakize Covid-19. Abayanduye ni 50 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,780. Abakirwaye bose hamwe ni 1,148 mu gihe abarembye ari batatu.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 47 bakize Covid-19. Abayanduye ni 42 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,730. Abakirwaye bose hamwe ni 1,237 mu gihe abarembye ari batatu.
Amashanyarazi aheruka kugezwa mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye amaze guhindura ubuzima bw’abahatuye. Umurenge wa Rwaniro ni wo Murenge wa nyuma wagejejwemo amashanyarazi mu Karere ka Huye, uyu Murenge ukaba waragejejwemo amashanyarazi mu mwaka wa 2020.