Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abagore icumi bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha bakoze cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 muri Village Urugwiro, yemerejwemo iteka rya Perezida ritanga imbabazi.

Iyi nama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje aya makuru abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter.

Kanda HANO usome indi myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri.

Mu mwaka ushize wa 2020 nabwo Perezida Kagame yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Mbere yaho muri 2019, Umukuru w’Igihugu yari yahaye imbabazi abagororwa 52 bari bakatiwe kubera kwihekura no gukuramo inda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109, rivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaduhaye liste yabahawe imbabazi se

Jeph yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Mudufashe rwose muduhe link twaboneraho urutonde rw’abarekuwe muri gereza ya Rwamagana muraba mukoze.

NTAMBARA FRANK yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Update news

Mico yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka