Umwana wishe nyina akanatema abavandimwe be yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10

Umwana wavutse mu mwaka wa 2004 (bivuze ko afite imyaka 17) wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, yahamwe n’ibyo byaha tariki 21/07/2021 akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.

Byabaye mu kwezi gushize tariki 03/06/2021, mu masaha ya saa mbili n’igice z’ijoro umwana wavutse mu mwaka wa 2004, bibera mu Mudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Uwo mwana ngo yishe nyina wamubyaye akoresheje umuhini umeze nk’umwuko, ndetse akaba yari afite n’umuhoro yakoresheje akomeretsa abavandimwe be, nk’uko amakuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha abivuga.

Umwe mu bavandimwe be w’imyaka irindwi yaje gupfa apfiriye i Kigali mu bitaro bikuru bya CHUK , abandi babiri bakaba bakirwariye mu bitaro bikuru bya Gitwe. Uregwa kandi ngo yashatse no kwica ise umubyara ariko ntiyabasha kumufata ngo amuteme kuko yamwirutseho ise akamusiga.

Uregwa ngo yaratashye azanye n’abamotari babiri, baje kuri moto imwe, abajyana mu rugo iwabo ngo iwabo bishyure iyo moto yari imuzanye. Yasabye iwabo amafaranga yo kwishyura bamubwira ko batari bumwishyurire kuko ntacyo yabakoreye. Papa we yahise aherekeza abo bamotari barataha, nyuma aza kubona umwana we w’imyaka 15 y’amavuko agiye kumureba avirirana amaraso mu mutwe.

Ise yabajije uwo mwana icyo abaye, umwana amubwira ko uregwa amutemye n’umuhoro, nibwo ise yatahaga ari kumwe n’irondo, ahageze umuhungu we na we aramwirukankana n’umuhoro ashaka kumutema, ku bw’amahirwe ise aramusiga.

Uwakoze icyaha akaba yari asanganywe imyitwarire mibi aregwa no kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi na kanyanga, akaba yaranahoraga abwira ababyeyi be ko azabica.

Uregwa yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, akaba yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 107, na 121 z’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ataba umwana yashoboraga gukatirwa igifungo cya burundu, icyakora ibihano bikaba byagabanyijwe kuko uwahamwe n’icyaha yari atarageza ku myaka 18 y’amavuko mu gihe icyaha cyakorwaga, nk’uko biri mu ngingo ya 54 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomwana yahemuts cyane bamuhane cyane nabandi bana bamez gutyo bibisare barebereh kuk ntibajya babura

fred nkundimana yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka