Yemera ko yasambanyije umwana we abitewe n’ubusinzi

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, ku wa 28 Nyakanga 2021 bwaregeye mu mizi dosiye iregwamo umugabo ukekwaho gusambanya umwana we.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku itariki ya 16 Nyakanga 2021 mu gihe cya saa tatu z’ijoro, mu Murenge wa Gatore, Intara y’Iburasirazuba, uregwa yasambanyije umwana we w’umukobwa. Uregwa avuga ko yamusambanyije inshuro imwe, ariko umwana we avuga ko amaze kumusambanya inshuro eshatu. Amakuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha avuga ko uregwa yemera icyaha yakoze cyo gusambanya umwana we agasobanura ko yabitewe n’ubusinzi.

Uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, azahanishwa ingingo ya 133 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe mu ngingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, aho riteganya igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ayo namahano rwose

Irihose yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ntamahoro yabanyabyaha

Nzayisenga Eugene yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka