Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021 yafashe uwitwa Rwagasore Jean Paul w’imyaka 34 na bagenzi be aribo Uwihoreye Eric w’imyaka 32 na Nsanzabera Daniel w’imyaka 44. Bicyekwa ko aba babiri bafatanyaga na Rwagasore mu bikorwa by’ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uratangaza ko ubu igitabo cyifashishwa n’idini ya Isilamu cyizwi nka Korowani gisobanuye mu Kinyarwanda cyamaze kuboneka nyuma y’akazi katoroshye kakozwe mu myaka itari mike. Ubu ngo hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kugikwirakwiza hirya no hino mu gihugu no gusohora ibitabo byinshi kugira (…)
Abahagarariye imiryango igize ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) bavuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu gushyigikira uburezi bw’abafite ubumuga, ariko ngo haracyari byinshi bikwiriye gukorwa kugira ngo uburezi bw’abafite ubumuga burusheho gutera imbere.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Uwitwa Bakundinka Jean Nepo utuye mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Nyagisozi mu Mudugudu wa Rukira mu Karere ka Gatsibo ari mu maboko y’inzego z’ubutabera akaba akurikiranyweho kwica Ntawuhigimana Diogene wabuze mu kwezi kwa Gatandatu muri 2016.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko abakozi bo kwa muganga, abantu bafite indwara zituma iyo hajemo na covid-19 bashobora guhita bapfa, n’abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura ari bo bazahabwa ku ikubitiro urukingo rwa COVID-19 nirumara kwemezwa no kugera mu Rwanda.
Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba habereye impanuka y’imodoka, abantu bane barapfa abandi barakomereka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aravuga ko kuba Charles Ndereyehe Ntahontuye yarekuwe n’u Buholandi nyuma y’igihe gito cyari gishize atawe muri yombi bidasobanuye ko kumukurikirana byahagaze.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020, yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuriyemo n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB/BAD), Akinwumi A. Adesina.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko riherereye rwagati mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market rizafungurwa ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020. Ni mu gihe isoko rizwi nko kwa Mutangana-Nyabugogo rizakomeza gufunga.
Kuri Stade ya Kicukiro (IPRC Kigali) hakusanyirijwe abantu babarirwa muri 250 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya #COVID19 muri ako Karere.
Ikipe ya Arsenal na Liverpool zo mu Bwongereza mu kanya saa kumi n’imwe n’igice zirahurira kuri sitade ya Wembley yo mu Bwongereza mu mukino utoroshye wo guhatanira igikombe cya Community Shield.
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nyarusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020 ahagana saa kumi n’imwe n’igice habereye impanuka yahitanye ubuzima bwa bamwe abandi barakomereka.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamenyesheje abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko bakwiye gutega imodoka hakiri kare.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye harimo ikivuga ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Igihugu cy’u Burundi hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), biteguye gufasha mu gikorwa cyo gutahuka ku bushake kw’impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 88 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abantu bane ari bo bonyine bakize.
Lionel Messi yandikiye ibaruwa ikipe ya FC Barcelona ayimenyesha ko ashaka kuyivamo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 231 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 21 bakize.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2020, mu Rwanda abantu 217 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 30 bakize.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igihe cy’iminsi irindwi cyari cyatanzwe amasoko abiri yo muri Kigali yagombaga kumara afunzwe cyongereweho indi minsi irindwi.
Imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ikomeza kuzamuka kurusha imibare y’abakira, ari nako imibare y’abapfa izamuka.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko Umunyarwanda w’imyaka 42 y’amavuko yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 azize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba cumi n’umwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inama y’Abagize Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’Uturere tw’Ubukungu, iyo nama ikaba yigaga ku kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu baherutse kugaragara mu mafoto ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Sarpong na Olivier Karekezi n’abandi batandukanye bose hamwe uko ari cumi n’umwe bashyizwe mu kato, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 y’amavuko bitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 bazize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba icumi.
Muri Mali mu kigo cya gisirikare cya Kati giherereye hafi y’umurwa mukuru Bamako humvikanye urusaku rw’amasasu, bivugwa ko hari n’abayobozi batawe muri yombi, barimo Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita bakunze kwita IBK na Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 17 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 101.
Umwana wo muri Kenya i Mombasa witwa Sheilah Sheldone ufite imyaka 11 y’amavuko yatangaje abantu benshi biturutse cyane cyane ku mpano n’ubuhanga afite mu gushushanya.