Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 26 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse bamwe banarengeje isaha ya saa tatu yo kuba bageze aho bataha nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 469 babasanzemo Covid-19, abakize ni 185, undi muntu umwe yitabye Imana, naho abarembye ni 13 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021 Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 88 bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe bw’uwitwa Buregeya Saidi Codo w’imyaka 34 na Nyampundu Thausie. Bwari bwabereye mu busitani bwitwa "Green Mountain Biking Garden" ahazwi nko kwa Hadj Farouk buherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa (…)
Mu Karere ka Musanze mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 hasojwe ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera. Ibi biganiro byari bimaze iminsi ibiri byitabiriwe na ba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano biga muri iri shuri amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’akazi bakora.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 451 babasanzemo Covid-19, umuntu umwe ni we wakize, undi muntu umwe yitabye Imana, naho abarembye ni 16 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Umwalimu ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Prof Abdulrazaq Oniye wigisha muri Kaminuza ya Kigali avuga ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kuko zigaragaza ubugome umuntu yakoreye mugenzi we biturutse ku rwango rwagiye rubibwa hagati yabo bikaza kubyara Jenoside.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye abasirikare mu ntera mu buryo bukurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Zambia bababajwe n’urupfu rwa Kenneth Kaunda wabaye Perezida w’icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1964 kugera mu 1991.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 422 babasanzemo Covid-19, abakize ni 9, umuntu umwe yitabye Imana, naho abarembye ni 9 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 263 banduye Covid-19, ntawakize, abitabye Imana ni 4 mu gihe abarembye ari 11 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
MINISANTE yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 298 banduye Covid-19, ntawakize, umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 28,912. Abakirwaye bose hamwe ni 2,157 mu gihe abarembye ari 14.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba nibwo imodoka eshatu zari mu muhanda mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro, barazitwika, bamwe mu bari bazirimo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.
Ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021 mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 57 witabye Imana i Kigali azize Covid-19.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryafashe abantu 16 mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yagenwe yo kuba abantu bageze mu rugo. Umunani (8) muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru, batanu (5) bafatwa mu ijoro ryo ku wa Mbere, mu gihe abandi (…)
Mu bihe byashize, Abanyafurika bakunze kwishyura ifatabuguzi ku biciro bihanitse kugira ngo babashe kureba amarushanwa akomeye abera hirya no hino ku Isi. Ibi ntibikwiye. Muri Afurika kureba imikino by’umwihariko umupira w’amaguru bigomba korohera buri wese.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 54 bakize Covid-19. Abayanduye ni 34 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,245.
Umwe mu bigisha ijambo ry’Imana wamamaye cyane cyane ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi, TB Joshua, yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko.
Karasira Aimable Uzaramba uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ikindi cyaha gishya cyiyongera ku byavuzwe mu minsi ishize byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 42 bakize Covid-19. Abayanduye ni 49 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,211.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 101 bakize Covid-19. Abayanduye ni 43 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,162.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, hakaba harimo abazamuwe mu ntera ndetse bahabwa n’inshingano nshya.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi ku wa Kane tariki 03 Kamena 2021 bwaregeye urukiko mu mizi umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Cyabingo mu Kagari ka Muramba haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura wafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi, bakaba barimo baca inyuma umugabo w’uwo mwarimukazi.
Abaturage batuye mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi no mu Kagari ka Ryabega mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare barishimira iterambere bagejejweho babona amashanyarazi bamwe batari bafite, abandi bishimira ko babonye amashanyarazi afite ingufu aho bakoreshaga amashanyarazi adafite ingufu ya monofaze (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.
Kuva muri Werurwe 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha no guhanahana amahugurwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 3 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 80 bakize Covid-19. Abayanduye ni 55 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,119.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abaturarwanda ko Byukusenge Froduard bakunze kwita Nzungu washakishwaga n’Ubugenzacyaha ku cyaha cyo kwica umuntu mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we byatangajwe ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021.