Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’imwe bajimije ikamyo yari ihetse meterokibe 33 za Lisansi. Bayijimije igeze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Nyarurembo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 4 Mata 2021, mu Rwanda abantu 10 bakize Covid-19. Abayanduye ni 40 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,351. Abakirwaye bose hamwe ni 1,491. Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Kigali Arena, ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, basinye amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika hakiyongeraho no kugira Kigali Arena nk’inzu ikomeye ku mugabane wa Afurika (…)
Bill Gates n’umugore we Melinda Gates batangaje ko umubano wabo nk’umugabo n’umugore wageze ku iherezo, nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 3 Mata 2021, mu Rwanda abantu 71 bakize Covid-19. Abayanduye ni 58 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 25,311. Abakirwaye bose hamwe ari 1,461. Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau, tariki ya 29 Mata 2021, bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 96 witabye Imana i Huye.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umugabo witwa Uwimana Jean Pierre ucyekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe, hanyuma agahita atoroka.
Munyenyezi Béatrice uherutse kwirukanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birindwi bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambie na Cabo Verde, Jean Pierre Karabaranga, tariki ya 27 Mata 2021, yashyikirije General Umaro Sissoco Embalo, Perezida w’Igihugu cya Guinea Bissau impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau, amugezaho n’indamukanyo ya (…)
Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, yiyemeje kurengera ubuzima bw’Ikiremwamuntu itabogama ndetse nta n’ivangura iryo ari ryo ryose nk’uko amahame igenderaho abivuga.
Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire batawe muri yombi muri uku kwezi mu bihe bitandukanye bazira kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 26 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 84 naho abakize bakaba ari 64. Abakivurwa ni 1 342, muri bo abarembye batandatu, kuri uyu munsi kikaba nta muntu cyishe nk’uko imibare ibigaragaza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2021 yayoboye umuhango wo gutanga ipeti ku banyeshuri 721 barangije mu ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera, abo banyeshuri bakaba bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant (…)
Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubushobozi bw’igisirikare bidakwiye gutera ubwoba abantu baba abari mu gihugu ndetse no mu baturanyi, kuko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’ibihugu birukikije, kandi ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 58 naho abakize bakaba ari 75. Abagore babiri b’imyaka 66 na 56 bitabye Imana i Kigali, naho abakirwaye ni 1,322.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo Umuhanzi Jay Polly, bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bari mu birori binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 76 naho abakize bakaba ari 170. Nta muntu iyo ndwara yishe, abakirwaye ni 1,341
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda no mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru urubyiruko rw’abasore 11 bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo witwa Safari Kevin w’imyaka 21. Polisi ivuga ko aba bantu bari barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Uru rubyiruko rwafatiwe mu Kagari ka Kimihurura, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 197 naho abakize bakaba ari 47. Nta muntu iyo ndwara yishe, abakirwaye ni 1435.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Mata 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 8 bafashwe barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Bafashwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uwitwa Mugisha Ivan w’imyaka 36, bafatirwa mu Karere ka Kicukiro, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 22 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ubwoko butandukanye byibwe mu mujyi wa Kigali.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Chad, nyuma y’uko uwayoboraga icyo gihugu, Idris Déby Itno yitabye Imana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19.
Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021 yafashe uwitwa Rwagasore Jean Paul w’imyaka 34 na bagenzi be aribo Uwihoreye Eric w’imyaka 32 na Nsanzabera Daniel w’imyaka 44. Bicyekwa ko aba babiri bafatanyaga na Rwagasore mu bikorwa by’ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uratangaza ko ubu igitabo cyifashishwa n’idini ya Isilamu cyizwi nka Korowani gisobanuye mu Kinyarwanda cyamaze kuboneka nyuma y’akazi katoroshye kakozwe mu myaka itari mike. Ubu ngo hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kugikwirakwiza hirya no hino mu gihugu no gusohora ibitabo byinshi kugira (…)
Abahagarariye imiryango igize ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) bavuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu gushyigikira uburezi bw’abafite ubumuga, ariko ngo haracyari byinshi bikwiriye gukorwa kugira ngo uburezi bw’abafite ubumuga burusheho gutera imbere.