Mali: Uwagerageje kwica Perezida yapfiriye muri Gereza

Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 nibwo umuntu yagerageje kwica Perezida w’inzibacyuho muri Mali, colonel Assimi Goïta, akoresheje icyuma.

Colonel Assimi Goita ubwo yarahiriraga kuba Perezida w'inzibacyuho muri Mali tariki 25 Nzeri 2020 (Ifoto: Xinhua)
Colonel Assimi Goita ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’inzibacyuho muri Mali tariki 25 Nzeri 2020 (Ifoto: Xinhua)

Icyakora umugambi we ntiyabashije kuwugeraho kuko yahise afatwa n’abashinzwe umutekano. Ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 nibwo Guverinoma ya Mali yatangaje ko uwo muntu yapfuye, akaba ngo yari mu bitaro kuva akimara gufatwa.

Uwo muntu utaratangajwe umwirondoro n’amazina, yagerageje kwica PerezidaAssimi Goïta ubwo yari mu musigiti i Bamako mu murwa mukuru mu masengesho y’umunsi mukuru wa Eid al-Adha abo mu idini ya Islamu baherutse kwizihiza.

Icyakora abashinzwe umutekano we bahise bahagoboka babasha kumutabara no guta muri yombi uwo muntu, Perezida bahita bamusohora muri uwo musigiti ntacyo yigeze aba.

Uwagerageje kumwivugana ngo yagaragaraga nk’umusore ukiri muto wari wambaye ipantalo y’ikoboyi (jeans) n’ishati y’umweru. Akimara gufatwa hahise hatangira iperereza kuri icyo gikorwa cyo kugerageza kwica Perezida no guhungabanya umutekano w’Igihugu. Icyakora byatangajwe ko yapfuye mu gihe yari ataragezwa imbere y’ubutabera.

Kuva yafungwa ubuzima bwe ngo bwakomeje kumera nabi ajyanwa mu bitaro ariko ntiyabasha kubaho. Iperereza ku mpamvu nyakuri z’urupfu rwe na ryo ryahise ritangira, ndetse n’iryari ririmo gukorwa ku gikorwa yageragej cyo kwica Perezida na ryo rikaba ngo rigomba gukomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo abantu bakunda politike,ni mbi cyane.Ugira abanzi benshi kandi uhangayika,nawe ugashaka kwihorera (vengeance).Muli uku kwezi konyine,president wa Haiti yarishwe,presidents ba Mali na Madagascar basimbuka urupfu ku bw’amahirwe.Uretse n’ibyo,muli politike haberamo ibindi bintu bibi:Inzangano,amashyali,ruswa,intambara,etc...Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuli kutivanga mu by’isi (politike).

kaje yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka