Huye: Akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, ku itariki ya 27 Nyakanga 2021 bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 59 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 abereye sekuru ubana n’ubumuga bwo kutavuga neza.

Icyo cyaha cyabaye ku wa 18 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye aho uwo musaza yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya, yumvise nyina aje kumushaka, ahita amuvaho amusiga mu cyumba ari na ho bamusanze, abajijwe yemera ko yarimo kumusambanya, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ibivuga.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko isi igeze kumusozo koko weeee nkubu iyi nzahare yumusaza koko ijya kurongora umwuzukuru iyo ijya gushaka ikindi gikecuru banganya imyaka nahamwa nicyaha azabihanirwe pe nta miyaga

Kayitare yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka