Rubavu: Yafashwe akekwaho gusaba ruswa ishingiye ku gitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 27 Nyakanga 2021, rwafunze Umuyobozi muri HIGH SEC CO.LTD ushizwe abasekirite barinda ibitaro bya Gisenyi n’ ishuri rya E.S Gisenyi witwa Habimana Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko.

Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba abakozi abereye umuyobozi ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo abone gutanga nimero za konti zabo kugira ngo bahembwe. Araregwa n’umukobwa w’imyaka 26 urinda aho ku bitaro bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu.

Ikirego cy’uwo mukobwa urega umugabo witwa Habimana Emmanuel, umuyobozi muri HIGH SEC CO.LTD, cyakiriwe tariki 20 Nyakanga 2021, RIB ikora iperereza, ikusanya ibimenyetso, hanyuma ifunga Habimana Emmanuel tariki ya 27 Nyakanga 2021. Akekwaho gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, icyaha gihanwa n’ingingo ya 6 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe arimo gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina gihanwa n’ingingo ya 6 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000.000 FRW ariko atarenze 2,000,000 FRW.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B Thierry, yemeje aya makuru avuga ko ruswa iyo ari yo yose itizihanganirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ni byo ku wa 20 Nyakanga 2021 twakiriye ikirego cy’umukobwa arega ko umugabo witwa Habimana Emmanuel, umuyobozi muri HIGH SEC CO.LTD ushizwe abarinda ibitaro bya Gisenyi n’ ishuri rya E.S Gisenyi yamusabye ko basambana kugira ngo amushyire ku rutonde rw’abahembwa. Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, bukusanya ibimenyetso, bubaza abatangabuhamya, hanyuma ukekwa (Habimana Emmanuel) arafatwa arafungwa tariki ya 27/07/2021.”

Umuvugizi wa RIB akomeza aburira abitwaza umwanya bafite mu kazi, banga gutanga serivisi cyangwa kuzuza inshingano bafite, hanyuma bakaka ruswa kugira ngo babone ibyo bemererwa n’amategeko.

Yagize ati: “RIB iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa muri RUSWA iyo ari yo yose. Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bisobanurwa n’itegeko ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.”

Abantu baragenda batinyuka gutanga ikirego, n’ubwo bikiri ku kigero cyo hasi ugereranyije na ruswa y’amafaranga. Ibi birerekana ikizere abantu bagirira Ubugenzacyaha mu rwego rwo gukurikirana ruswa ishingiye ku gitsina. RIB irasaba abantu bose gutinyuka bagatanga amakuru ndetse n’ikirego igihe cyose hari ubusabye ruswa iyo ari yo yose ndetse n’iy’igitsina.

Umuvugizi wa RIB kandi yakebuye n’abandi bakeka ko batanga ruswa y’igitsina kugira ngo babone ibyo bifuza.
Yagize ati: “RIB iboneyeho gushimira uriya mukozi wanze kwemera gutanga iriya ruswa. Ibi bibere isomo n’abandi. Kwemera gutanga ruswa y’igitsina kugira ngo uhabwe akazi cyangwa uzamurwe mu ntera, biragayitse, ni uguhinduka igikoresho, ni iteshagaciro, birasuzuguritse. Abo bayitanga bakwiriye kumva ukuntu bigayitse, bibatesha agaciro.

RIB iraburira abantu bose ko iyi ruswa itazihanganirwa. Irasaba n’abo bayitanga kubireka, cyane ko n’uwemera kuyitanga na we amategeho amureba. Hari abatanga ruswa kugira ngo bihabwe akazi, kuzamurwa mu ntera, cyangwa indi nyungu. Uyaka cyangwa uyitanga bose barahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka