MENYA UMWANDITSI

  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ku Cyumweru ni 77, abanduye ni 30

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 77 bakize Covid-19. Abayanduye ni 30 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,688. Abakirwaye bose hamwe ni 1,242 mu gihe abarembye ari babiri. Umujyi wa Kigali ni wo wabonetsemo abanduye benshi bangana (…)



  • Imwe mu nzu zangijwe n

    Umutingito wumvikanye hirya no hino mu gihugu

    Abantu bari mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi bagarutse ku mutingito wakomeje kumvikana mu bihe bitandukanye, bikaba bisa n’ibifitanye isano n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.



  • Meddy yakoze ubukwe

    Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ni 53, abanduye ni 57

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 53 bakize Covid-19. Abayanduye ni 57 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,658. Abakirwaye bose hamwe ni 1,289 mu gihe urembye ari umwe.



  • Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli biraguma uko byari bisanzwe

    Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Gicurasi na Kamena 2021 biguma uko byari bisanzwe, nk’uko biri muri iri tangazo.



  • #COVID19: Abakize ni 76, abanduye ni 105

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w’umugabo w’imyaka 83 witabye Imana i Huye azize icyorezo cya COVID-19.



  • Musanze: Amatungo arembye ashyirwa mu bitaro, hari imbwa irimo serumu

    Ibitaro by’amatungo byitwa New Vision Veterinary Hospital biherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze byazanye ubuvuzi butamenyerewe bw’amatungo bumeze neza neza nk’ubukorerwa abantu, ku buryo n’itungo rirembye rihabwa ibitaro.



  • Abantu babiri bishwe na #COVID19 i Huye

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 67 n’umugabo w’imyaka 69 bitabye Imana i Huye bazize icyorezo cya COVID-19.



  • Perezida Kagame yahuye n’abasirikare b’Abafaransa bahoze mu Rwanda mu 1990-1994

    Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 yagiranye ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru bari mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994.



  • Imiyoboro y’amashanyarazi ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro yahinduwe

    Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi ku izina rya “Quartier Commercial” binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika. Uwo muriro utameze neza ukaba cyane cyane waraterwaga n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikangiza imiyoboro y’amashanyarazi, imyinshi yari iri mu butaka.



  • Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Perezida Macron na Madamu

    Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na madamu Jeannette Kagame, bakiriwe ku meza na Perezida w’icyo gihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari kumwe na madamu we Brigitte Macron.



  • COVID-19 yishe umugabo w’imyaka 78 i Huye

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 78 witabye Imana i Huye azize Covid-19.



  • Abantu barindwi bafatiwe mu bucuruzi butemewe bw’amafaranga y’uruhererekane

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurongera kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.



  • RIB yafunze umukozi wa REMA ukurikiranyweho kwaka ruswa

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dufatanye Israel, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.



  • COVID-19 yishe umugore w’imyaka 76 i Huye

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 76 witabye Imana i Huye azize icyorezo cya COVID-19.



  • #COVID-19 yishe abantu babiri i Kigali n’i Nyamagabe

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 69 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 48 (i Nyamagabe) bitabye Imana bazize icyorezo cya COVID-19.



  • Perezida Kagame yifurije Abayislamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayislamu bose bo mu Rwanda no ku isi, umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.



  • Abayislamu bizihije umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri birinda COVID-19 (Amafoto)

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Abayislamu bazindukiye mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eidil-Fit’ri, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan. Iri isengesho ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.



  • #COVID-19: I Karongi habonetse abarwayi bashya 48, i Gicumbi haboneka 10

    Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda tariki 12 Gicurasi 2021, iragaragaza ko uturere tubiri two mu Rwanda twabonetsemo abarwayi benshi kurusha utundi. Utwo ni Karongi mu Burengerazuba ahabonetse 48 na Gicumbi mu Majyaruguru ahabonetse 10.



  • Abantu babiri bo muri Ngororero na Nyamagabe bishwe na #COVID-19

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 89 (i Nyamagabe) n’umugabo w’imyaka 93 (i Ngororero) bitabye Imana bazize icyorezo cya COVID-19.



  • #COVID-19: I Karongi, Gicumbi na Rubavu habonetse abarwayi bashya benshi

    Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, iragaragaza ko uturere dutatu two mu Burengerazuba no mu Majyaruguru twabonetsemo abarwayi bashya benshi.



  • Karongi: Abantu 60 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga harimo n’abanduye COVID-19

    Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurusi 2021 ahagana saa sita z’amanywa, Polisi yafatiye abantu 60 mu nzu ya Mukamwiza Elina w’imyaka 80. Nyuma yo gusuzuma abo bantu byagaragaye ko umunani muri bo bari bafite ubwandu bwa COVID-19. Bafatiwe mu mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, bafashwe ku bufatanye n’inzego (…)



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ni 34, abanduye ni 66

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 34 bakize Covid-19. Abayanduye ni 66 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,652. Abakirwaye bose hamwe ni 1,161. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Gicumbi ni ho habonetse abarwayi bashya benshi 27, (…)



  • Rusizi: Abantu 12 bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije n’izindi nzego bafashe abantu 12 biyita “Abamen” mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.



  • Gasabo: Abantu 30 bafashwe bari mu nama y’ubukwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

    Ahagana saa tanu za mugitondo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi nibwo abapolisi bafashe abantu 30 bari mu rugo rwa Rudasingwa Jean Claude w’imyaka 37 bari mu nama yo gutegura ubukwe bwe. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze, mu Mudugudu wa Nyabitare.



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ni 69, abanduye ni 47

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 8 Mata 2021, mu Rwanda abantu 69 bakize Covid-19. Abayanduye ni 47 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,586. Abakirwaye bose hamwe ni 1,129. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Karongi ni ho habonetse abarwayi bashya benshi 16, (…)



  • #COVID-19: Mu Rwanda abakize ni 174, abanduye ni 53

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2021, mu Rwanda abantu 174 bakize Covid-19. Abayanduye ni 53 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,539. Abakirwaye bose hamwe ni 1,151. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Karongi habonetse abarwayi bashya 15 naho i Nyamagabe (…)



  • Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yongeye gusubikwa

    Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw"icyongereza bwatangaje ko inama ya CHOGM ihuza ibyo bihugu yagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha yasubitswe.



  • Sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu iratangira gukora muri Kamena 2021

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) itangaza ko ubu imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi (Electrical substation) ya Nyabihu iri gusozwa, ndetse ubu sitasiyo iri hafi kugezwamo amashanyarazi ngo itangire kugeza amashanyarazi mu ngo zituye mu Karere ka Nyabihu n’Uturere duhana imbibi na ko.



  • Nyamagabe yagaragayemo abarwayi bashya benshi ba #COVID-19

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 6 Mata 2021, mu Rwanda abantu 166 bakize Covid-19. Abayanduye ni 65 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,486. Abakirwaye bose hamwe ni 1,272. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Nyamagabe habonetse benshi bashya banduye nk’uko imibare (…)



Izindi nkuru: