#COVID19: Abantu 15 bitabye Imana, abakingiwe ni 1,171

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 mu Rwanda hafashwe ibipimo 11,339 bibonekamo abanduye 618. Abantu 10 bashyizwe mu mitaro, mu gihe abasezerewe mu bitaro ari 14.

Imibare yatangajwe igaragaza ko abantu 15 bitabye Imana mu munsi umwe, abo bakaba ari abagore 8 b’imyaka 89 (Nyagatare), 77 (Gatsibo), 74 (Burera), 64 (Rusizi), 64 (Muhanga), 50 (Musanze) na 36, 24 (Kigali) n’abagabo 7 b’imyaka 78, 74, 57, 41, 38 (Kigali), 59 (Nyagatare) na 37 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 742 bamaze kwicwa na Covid-19 mu Rwanda.

Abantu 1,171 bahawe doze ya mbere y’urukingo, abamaze gukingirwa byuzuye bakaba ari 426,558.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turihanganisha imiryango ya buze ababo tunakomeza gukangurira abanyarwanda kutirara kuko covid ntireba ubushobozi ufite gusa twasaba rbc gukomeza ikatwereka uturere ukoduhagaze nka mbere ukobabikoraga

Murakoze

Brother Ben yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Kuki mutakitwereka mu turere ? Uko bihagaze? Nukubera iki

Gaspard yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Ndabona Kigali birimo kuba byiza wabona tuvuye murugo

Donati yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Ndabona Kigali birimo kuba byiza wabona tuvuye murugo

Donati yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Ndabona Kigali birimo kuba byiza wabona tuvuye murugo

Donati yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka