Umuhanzi Platini na Olivia bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi ane barushinze

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Nemeye Platini n’umugore we Ingabire Olivia bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki yari amaze amezi abarirwa muri ane asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ingabire Olivia tariki 06 Werurwe 2021.

Ubukwe bwabo bwabaye tariki 27 Werurwe 2021, ibirori bibera muri Hoteli iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi ntacyo yigeze ashaka gutangaza kuri iyi nkuru yo kwibaruka imfura ye, gusa amakuru aravuga ko umwana na nyina bameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega mbega !!! Bateye igikumwe mu kwezi kwa 3,babyara mu kwa 7,nyuma y’amezi 4!! Imana ibuzanya kurya “avance”.Urugero rwiza Imana yaduhaye,ni Mariya na Yozefu.Nubwo bali aba Fiances,Imana yabujije Jozefu kuryamana na Mariya “mbere y’uko abyara Yezu”.Bisome muli Matayo 1:25.Nkuko tubisoma muli Matayo 13:54-56,nyuma yaho Mariya na Yozefu bararongoranye,babyarana Abakobwa n’abandi bahungu,barumuna ba Yezu bitwaga Yakobo,Yozefu,Simoni na Yuda.Bitandukanye nuko bamwe bigisha ko Mariya yakomeje kuba isugi (vierge).Tujye twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba muli paradizo.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Imani shimwe kbs Nimwonke galafure

Elie mechack yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka