Kigali: Polisi yafashe abakwirakwizaga amavuta atemewe azwi nka mukorogo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu(Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 naho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55.

Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, mu tugari n’imidugudu bitandukanye. Nzamurambaho yafatiwe mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Agasharu naho Sinayobye yafatiwe mu Kagari ka Ruhago mu Mudugudu wa Rukeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu ni bimwe mu bikorwa bya Polisi imaze igihe ikora bigamije kurwanya abacuruza amavuta yo kwisiga atejuje ubuziranenge.

Yagize ati “Si ubwa mbere dufata abantu nka bariya, inshuro nyinshi bagiye berekwa itangazamakuru kubera gukomeza gucuruza ariya mavuta yaciwe mu Rwanda kubera ingaruza zayo ku buzima bw’abantu. Turakomeza kuburira abagicuruza ariya mavuta ko ibikorwa byo kubafata bigikomeje bitazigera bihagarara, abayafite turabagira inama yo kuyakura mu maduka yabo bakayajugunya bagacuruza ibyemewe.”

CP John Bosco Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko bariya bafashwe ndetse n’abandi bagiye bafatwa bafashwe biturutse ku guhanahana amakuru.

CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bombi amavuta bafatanwe mu maduka yabo bari bafite abantu batandukanye bayabaha. Nzamurambaho yavuze ko ayahabwa n’umucuruzi ukorera i Nyamirambo witwa Ndayambaje naho Sinayobye we ayahabwa n’uwitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya, uyu acururiza i Nyabugogo.Yavuze ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ariya mavuta yamenyekanye.

Ati “Nkuriya witwa Nzamurambaho amavuta ayazanirwa n’abanyonzi, bayakura i Nyamirambo kwa Ndayambaje, uyu afite ububiko bwayo(Stock). Naho Sinayobye we n’abantu bayagendana bayafite mu bikapu bakayamusangisha mu Murenge wa Gisozi bayakuye Nyabugogo kwa Nkurikiyimana bakunze kwita Gatoya.”

CP Kabera yibukije abaturarwanda kwirinda ariya mavuta bakazirikana ko inzego z’ubuzima zagaragaje ko agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uyisize.

Ati “Ariya mavuta azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.”

Abafashwe bishyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka