U Rwanda na Santarafurika byiyemeje gukomeza gukorana mu bya gisirikare

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’itsinda rimuherekeje bakomeje uruzinduko rw’iminsi ine bagirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 bakaba bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Murasira Albert, yasobanuye ko ibiganiro hagati ya Perezida Touadéra n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bifitanye isano n’ubutumwa bw’amahoro Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikorera muri Repubulika ya Santarafurika.

Ati “Dusanzwe dukorana na Santarafurika, hari abasirikare bacu bari muri Santarafurika mu butumwa bw’amahoro, ariko hari n’abandi bagiyeyo gutabara Santarafurika igihe bari bafite ibibazo mu gihe cy’amatora. Ubwo rero yari yaje gusura Minisiteri y’Ingabo kugira ngo arebe aho bariya basirikare baje gutabara Santarafurika baturuka.”

Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yavuze ko ashima uko abasirikare b’u Rwanda bitwara, baba abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’abari muri icyo gihugu kuri gahunda y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu bindi byaganiriweho harimo uko u Rwanda rwafasha Santarafurika kubaka igisirikare cy’umwuga, nk’uko Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda yakomeje abisobanura, ati “Ubu aho tugeze dushobora gufatanya na bo tukabereka inzira twanyuzemo noneho tukazanafatanya kugira ngo na bo bagire aho bigeza.”

Mu zindi gahunda Perezida wa Santarafurika afite mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 harimo gusura Umudugudu w’Icyitegererezo uherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka