Afghanistan: Abatalibani binjiye i Kabul, Perezida ahunga Igihugu
Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahunze igihugu mu gihe abarwanyi b’Abatalibani bakomeje gusatira no kwigarurira ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru, Kabul.

Perezida Ghani yiyongereye ku baturage benshi ba Afghanistan n’abanyamahanga bakomeje guhunga igihugu kubera igitutu cy’Abatalibani basa n’abamaze kwigarurira igihugu. Gufata igihugu kw’Abatalibani benshi barabifata nk’ibigiye gushyira iherezo ku ntambara bamaze imyaka 20 barwana bagamije gufata igihugu no gukora impinduka mu mitegekere yacyo.
Abatalibani barushijeho gufata ibice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika zikuye ingabo zazo muri icyo gihugu, kuri ubu zikaba zohereje n’indege zo kuvana abakozi ba Ambasade ya Amerika muri Afghanistan.


Ohereza igitekerezo
|