Nkusi Arthur na Muthoni Fiona bagiye gukora ubukwe

Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bagiye gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021 nibwo Arthur Nkusi yatangaje ku mugaragaro iby'urukundo rwe na Fiona Muthoni Naringwa
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 nibwo Arthur Nkusi yatangaje ku mugaragaro iby’urukundo rwe na Fiona Muthoni Naringwa

Biteganyijwe ko ubukwe buba kuri uyu Gatandatu tariki 14 Kanama 2021, bukabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana mu Murenge tariki 11 Kanama 2021 mu Mujyi wa Kigali, ibi birori byombi bikaba byarateguwe mu ibanga ndetse bitumirwamo abantu bacye.

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko aba bombi bakundana ariko bombi bakirinda kubishyira ku mugaragaro, Nkusi Arthur muri Mutarama 2021 nibwo yemeje ko ibyo abantu bavuga ari ukuri.

Ibi yabivugiye kuri radio asanzwe akoraho ikiganiro cya mu gitondo, ubwo mugenzi we bakorana yamubazaga ibibazo nk’umustar w’umunsi ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.

Icyo gihe Arthur abenshi bakunze kwita Rutura yemeje ko bamaze imyaka itandatu bakundana. Mu gusubiza avuga iby’urukundo rwe na Fiona, Arthur yagize ati “Maze imyaka 6 nkundana na Fiona, ubu niyemeje kubivuga mu ruhame kuko mbona nta wundi mukobwa wamundutira mu buzima.”

Nkusi Arthur
Nkusi Arthur

Muri 2018 ku munsi w’abakundana, Nkusi Arthur yashyize ifoto kuri instagram ari kumwe n’umukobwa ariko atagaragaza isura ye. Abantu benshi bavugaga ko ari Fiona ariko aba bombi ntibagira icyo babivugaho.

Fiona Muthoni
Fiona Muthoni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka