Perezida Kagame yababajwe na Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford
Perezida Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yongeye kugaragaza ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere.

Perezida Kagame ni umwe mu bafana benshi batishimiye uburyo Arsenal yaraye itsinzwe n’iyo kipe nshyashya mu cyiciro cya mbere ibitego 2-0.
Yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Twitter nyuma y’uwo mukino, aho yagize ati “Ibi ni ibiki?? Ni umupira w’amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze.Arsenal n’abafana bayo ntibakwiriye umukino nk’uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!”

“Imyaka ibaye myinshi tuzamuka twongera tumanuka, ariko kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiriye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.”
Ntidukwiye kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk’ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.”

Benshi bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa bwa Perezida Kagame biganjemo abafana ba Arsenal na bo bagaragaje ko bababajwe n’imikinire y’iyi kipe itozwa na Mikel Arteta itangiye itsindwa, bibaza uko bizagenda niramuka ihuye n’amakipe akomeye.



What?? It's football,it's a loss of Arsenal at/to Brentford. Brentford deserved to win and they did. The game itself aside Arsenal and the fans don't deserve to kind of get used to this....NO !!! I say this as one of the big fans of Arsenal. The change has taken to long to come!
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
It's been a struggle of about decade(s) -ups&downs-more downs until this point. Can't we have a plan that really works?? One part to look at is how we deal in the market- players we buy to execute the plan. The touch&go mentality does not bring change.
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
We just must NOT excuse or Accept mediocrity. A team has to be built with purpose to win win win. So that when we lose....it was not to be expected! I am sure we all know on whose shoulders the heaviest burden rests. I hope they know too or even accept it!!! End
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 13, 2021
National Football League
Ohereza igitekerezo
|