Mu Rwanda abantu 969 bamaze kwitaba Imana kubera #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 16 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 435 bakaba babonetse mu bipimo 6,751.

Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 969. Abitabye Imana ni bagore 5 n’abagabo 5.

Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Mbere abasezerewe mu bitaro ari 7 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 11, abarembye ni 37.

Abahawe doze ya mbere y’urukingo ku wa Mbere ni 8,759 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 898,754.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka