Huye: Ubuyobozi burakurikirana ikibazo cy’umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza umugore arimo akubita umugabo mu nzira, bikavugwa ko yamuhoraga kuba umugabo yavuye mu rugo akagenda atabanje gusaba uruhushya umugore.

Ni amashusho yateye bamwe mu bayabonye kugirira uwo mugabo impuhwe bitewe n’uburyo byagaragaraga ko afite intege nke ugereranyije n’iz’uwo mugore, bamwe banenga uwo mugore utinyuka kwandagaza umugabo we, abandi bakavuga ko uru ari urugero rugaragaza ihohoterwa abagabo bakorerwa.

Mu basabye ko uyu mugabo arenganurwa harimo uwitwa Annonciata Byukusenge wagize ati “Abagabo bahohoterwa n’abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa na nde? Ibi byabereye mu Murenge wa Huye, Umudugudu wa Kabutare.”

Mu nzego zitandukanye yamenyesheje, zimwe muri zo zamushimiye amakuru atanze, zivuga ko zigiye kubikurikirana.

Akarere ka Huye kagize kati “Urakoze ku makuru utanze. Ikibazo kirakurikiranwa.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwamushimiye kuba yagaragaje iki kibazo, ruvuga ko aya makuru abagenzacyaha bo mu Karere ka
Huye bagiye kuyakurikirana aho byabereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mbashimiye ibitekerezo byacumwakira.nonese abagabo bahohoterwa ugirango nibake, abahohoterwa batinya kubivuga,ngobadaseba mubandi,kd nushatse kubigaragaza,reta ntimwumva.rero mukenyere abagore batwice?IMANA iturengere?

Jado yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Mbashimiye ibitekerezo byacumwakira.nonese abagabo bahohoterwa ugirango nibake, abahohoterwa batinya kubivuga,ngobadaseba mubandi,kd nushatse kubigaragaza,reta ntimwumva.rero mukenyere abagore batwice?IMANA iturengere?

Jado yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Ubundi se uyu mugabo ni muzima? Es’ubundi ko twajyaga tubakubita zabarya bakahukana bakajy’iwabo!bo se nibadukubita tuzajya duhungirahe, Jye Ndumva Nifitiy’ubwoba, ese ko kera numvaga ngo iyo umugore akubise uwo arushya ingufu ntasiba kumukubita turaganahe, mbese muzarebe uko bakubita abana bibyariye nkaswe uriya Bagabobarabona.

RUPFAKARENGANE yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

NDABAKUNDACYANEMURAKOZE

ARISEN IRAKOZE yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

NDABAKUNDACYAMURKOZE

ARISEN IRAKOZE yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Rwose abagabo barahohoterwa ntibabone kivugira nubwo hakiri abana n’abagore bahohoterwa nabo ariko nawe se hari abagabo benshi bahohoterwa n’abo bashatse cga abo babyaye byarimba bagafatanya.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka