Umutingito wishe abasaga 700 muri Haiti

Umutingito uri ku gipimo cya 7,2 wibasiye igihugu cya Haiti kikiri mu kababaro ka Perezida wacyo uherutse kwicwa. Icyuho kiriho mu buyobozi bw’iki gihugu muri iyi minsi cyatumye ibikorwa by’ubufasha no gutabara abibasiwe n’uwo mutingito bigorana.

Uwo mutingito wabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 wangiza ibikorwa remezo byinshi birimo imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, imihanda, ibitaro n’inzu z’ubucuruzi.

Iki gihugu cyibasiwe n’umutingito nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Karindwi hari habaye ubwicanyi bwahitanye Perezida wacyo. Ni mu gihe kandi kigihangana n’ingaruka z’undi mutingito ukomeye wabaye muri icyo gihugu mu myaka 11 ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka