#COVID19: Abantu 10 bitabye Imana, habonetse abanduye bashya 418

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 418 bakaba babonetse mu bipimo 10,102.

Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 959. Abitabye Imana ni bagore 4 n’abagabo 6.

Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku Cyumweru abasezerewe mu bitaro ari 10 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 16, abarembye ni 37.

Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri iki Cyumweru ni 1,027 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 889,995.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka